Kigali

Yakomoje ku mibereho ye i Mageragere: Ibiri mu ibaruwa Fatakumavuta yandikiye Gorilla FC

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/11/2024 11:25
1


Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamamaye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Fatakumavuta’ yandikiye ubuyobozi bw’ikipe ya Gorilla FC ‘asanzwe abereye umuvugizi’ abusaba kuzatsinda Rayon Sports mu mukino bafitanye, kuko ari kimwe mu byamushimisha mu gihe agicumbikiwe mu Igororero rya Mageragere.



Gorilla FC iri kwitegura kuzacakirana na Rayon Sports mu mukino ukomeye uzabera kuri Kigali Pele Stadium ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024. Ni umukino udasanzwe hagati y’aya makipe yombi, kuko Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere, n’aho Gorilla FC ikaba ku mwanya wa Kabiri. 

Uyu mugabo afungiye mu Igororero rya Mageragere, kuva ku wa 6 Ugushyingo 2024, aho akurikiranyweho ibyaha bitandatu. Ndetse, kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, yitabye Urukiko aburana mu bujurire.

Mu rubanza, Fatakumavuta yaburanye bitandukanye n’uko yaburanye ku nshuro ya mbere. Yifashishije ibyo umunyamategeko we yamuteguriye ubundi asaba ko yarekurwa, ashingiye ku bimenyetso yatanze.

Ni mu gihe umunyamategeko we yagaragaje ko hari ibyo umucamanza yirengagije mu gufata umwanzuro wo gukatira umukiriya we iminsi 30 y’agateganyo, ndetse yerekanye imanza zikomeye kuruta urwa Fatakumavuta, umucamanza yagiye afataho icyemezo abantu bakarekurwa, ndetse n’izindi yagiye ashingira ku mwishingizi w’umuburanyi.

Umunyamategeko yanagaragaje ko Mugisha Benjamin [The Ben] watanze ikirego, yanatanze imbabazi, bityo umucamanza yakabishingiyeho ategeka ko Fatakumavuta aburana ari hanze.

InyaRwanda yabashije kubona kopi y’ibaruwa Fatakumavuta yandikiye ubuyobozi bw’ikipe ya Gorilla FC bakoranye mu bihe bitandukanye.

Yabwiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko ‘meze neza’ ndetse ‘Ndanezerewe cyane kubona Gorilla ku mwanya iriho muri shampiyona n’ibitego tumaze gutsinda’.

Fatakumavuta yakomeje abwira ubuyobozi bw’iyi kipe ati “Hano muri gereza nahasanze abakunzi benshi ba Gorilla FC.”

Yavuze ko azashimishwa no kuba Gorilla FC itsinda Rayon Sports ku Cyumweru kuko ‘imipira turayireba’.

Avuga ko “Gutsinda Rayon Sports izaba ari impano ikomeye mu mpaye hano mu buroko, murabizi ko ariyo ntego n’umuhigo.”

Yasoje agira ati “Ndashimira ubuyobizi bw’ikipe, abatoza, ndetse n’abakinnyi muri rusange.”

Fatakumavuta yavuze ko aho ari mu igororero rya Mageragere arangwa na ‘Morale’ na ‘Discipline’. Yungamo ati “Igisigaye ni ugutaha, ndabakumbuye mwese kandi ndabakunda.” 

Iyi baruwa agaragaza ko yayigeneye Perezida wa Gorilla FC, Umunyamabaganga, ubuyobozi bw’ikipe yose muri rusange, abakinnyi, ‘Fan Club’ z’ikipe, ndetse n’itangazamakuru muri rusange.

 

Sengabo Jean Bosco usanzwe ari umuvugizi wa Gorilla FC, yabwiye iyi kipe guharanira gutsinda Rayon Sports kuko ari impano ikomeye baba bamuhaye 

Ku wa 6 Ugushyingo 2024, nibwo Fatakumavuta yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo- Kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024 yaburanye mu bujurire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jam1 month ago
    Banza ukemukane nibibazo bikuri hejuru



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND