Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Argentine na Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lionel Messi agiye kuyisubiramo mu birori nyuma y'imyaka 3 ayivuyemo arira.
Mu mpeshyi ya 2021 ni bwo uyu mukinnyi ufatwa nk'umwe mu beza Isi y'umupira w'amaguru yatandukanye n'ikipe ya FC Barcelona yari amazemo imyaka 14.
Byari amarira kuri uyu mukinnyi n'abafana bari bagiye kumuseseraho i Camp Nou dore ko atari atandukanye na FC Barcelona ku bushake ke ahubwo byari ukubera ubukene bukabije iyi kipe yari ifite ikaba itarashoboboye kumwongerera amasezerano.
Kuva icyo gihe Lionel Messi nta gikorwa aragaragaramo gifite aho gihuriye n'iyi kipe yandikiyemo amateka ariko kuri ubu agiye kubijyamo.
Nkuko 'Radio Catalunya' yabitangaje FC Barcelona yamaze kumuha ubutumire bwo kuzitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 125 iyi kipe imaze ishinzwe. Ni ibirori bizaba mu mpera z'uyu mwaka bikaba bizabera mu nyubako ya Gran Teatre del Liceu.
Byitezwe ko mu muri ibi birori hazaba hari n'abandi ba Nyabigwo FC Barcelona barimo Xavi Hernandez, Andres Iniesta, Pep Guardiola ndetse n'abandi.
Messi yatandukanye na FC Barcelone afite agahigo ko kuyitsindira ibitego 672 ndetse yayifashije kwegukana ibikombe 10 bya La Liga, bine bya Champions League, birindwi bya Copa del Rey, anatwara Ballon d’Or esheshatu ayiramo.
Nyuma yuko imikino y'amakipe y'ibihugu irangiye, uyu mukinnyi ari mu ikiruhuko nyuma yuko ikipe ye ya Inter Miami isezerewe mu mikino ibanza ya kamarampaka ya shampiyona y'icyiciro cyambere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Lionel Messi agiye gusubira muri FC Barcelona nyuma y'imyaka 3 ayivuyemo
Abakinnyi batatu bakiniye FC Barcelona, Xavi Hernandez, Lionel Messi na Andres Iniesta bagiye guhurira mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 125 iyi kipe imaze ishinzwe
TANGA IGITECYEREZO