Kigali

Roho Nzima mu mubiri muzima: Abaririmbyi ba CBB-K mu guha Noheli abarwayi bo mu bitaro

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:22/11/2024 21:17
0


Mu gihe bamwe basoza umwaka bari mu byishimo bikomeye ku bw'ubuzima bwiza Imana yabahaye n'indi migisha y'uburyo bunyuranye, hari abawusoza bari mu gahinda kenshi batewe n'ibibazo bitandukanye birimo n'uburwayi. Ni muri urwo rwego abaririmbyi ba CBB-K biyemeje guha Noheli abarwayi bo mu bitaro bya Nyamata.



Gutegura Misa y'umunsi mukuru umunsi wa Noheli ndetse no kwifatanya na bamwe mu barwayi bo mu bitaro bya Nyamata kwizihiza neza impera z'umwaka, ni bimwe mu bikorwa Chorale Le Bon Berger - Kigali (CBB-K) bateganya gukora mu mpera z'uyu mwaka wa 2024.

Iki gikorwa cy'urukundo bazagikora nyuma yo gutaramira Abanyarwanda kuri iki Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, mu gitaramo cyo gushima Imana kizumvikanamo indirimbo zabo nyinshi zagiye zifasha imitima ya benshi gushimira Imana.

Chorale le Bon Berger Kigali yatangiye mu 2017 ishingwa n'abaririmbyi biganjemo abanyeshuri bari bimukiye i kigali muri Kaminuza y’u Rwanda bavuye mu ishami ryayo rya Huye. Abenshi muri aba, bari basanzwe baririmba muri Chorale le Bon Berger ibarizwa muri Paroisse Universtaire Saint Dominique ikorera muri Kaminuza y'u Rwanda Huye campus.

Yatangiye ivuga ubutumwa muri UR CIST hanyuma mu mwaka wa 2018 yemerwa nka korali yo muri Paroisse cathedrale St Michel ari naho ibarizwa ubu mu Mujyi wa Kigali, ikaba ibamo abaririmbyi b'ingeri abasoje kwiga ndetse n'abakiri ku ntebe y'ishuri.

Kuri ubu rero, iyi korali iri gutegura igitaramo kizaba kiganjemo indirimbo zakuzwe cyane mu Rwanda no muri ‘Musique Classique’ muri rusange. Icyo gitaramo gifite intego nyamukuru yo gushima Imana cyiswe ‘Dilono Classic Concert 2024’ kikazabera Sainte Famille Hotel kuri iki Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024 guhera ku i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Umuyobozi wa korali Le Bon Berger Kigali, Dr Aimable Ndayishimiye, yatangaje ko iki gitaramo kizajya kiba buri mwaka hazirikanwa ibyiza ‘Nyagasani Imana ihora itugirira.’ Yasobanuye ko izina ‘Dilono’ bahisemo guha igitaramo cyabo, rikomoka mu rurimi rw'Ikigereki rikaba risobanura ‘amamaza.’ 

Yagize ati: “Nk'abaririmbyi rero byabaye kwibutsa abantu ko batagomba kwihererana ibyiza Nyagasani yabakoreye ahubwo ko bagomba kubisakaza hose bakabyamamaza. Natwe ni byinshi Uhoraho yadukoreye twifuza ko abantu bazana amashimwe yabo tukayahuza nayacu tukayamamaza.”

Yahishuye ko imyiteguro bayigeze kure ndetse n’iby’ingenzi bimaze kujya ku murongo. Mu ndirimbo zizumvikana muri iki gitaramo harimo iyo baherutse gushyira hanze bise ‘Umwamikazi w’amahanga,’ ‘Dukuze,’ ‘Umuhamirizo w'ibiremwa,’ ‘Izina ryawe Mawe,’ ‘Mariya mwiza,’ ‘Turaje Mariya’ n'izindi.

Umwihariko uhari ni uko iyi korali iri muri korali nto ziri gutegura ibitaramo, ariko ikaba iri gutegura ibintu byiza bizanogera amatwi n’amaso y’ingeri zose z’abazitabira baba abana, abakuru ndetse n’abasheshakanguhe.


Chorale le Bon Berger Kigali igiye gutaramira Abanyarwanda mu mpera z'iki Cyumweru


Ni igitaramo kizaba kigamije kwamamaza ineza y'Imana ku bantu bayo


Iyi korali irateganya n'ibindi bikorwa byiza muri izi mpera z'umwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND