Kigali

Pastor Nkundabandi wayoboraga Itorero Ebenezer ryambuwe ubuzima gatozi mu Rwanda ari mu gihome

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/11/2024 11:29
1


Rev. Past. Nkundabandi Jean Damascène afungiwe kuri Sitasiyo y’Ubugenzacyaha i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, nyuma y’uko afatiwe iwe aho ngo yashakaga kugirira nabi Umugore basezeranye hamwe na mushiki we.



Umuryango w’uwari umushumba w’Itorero Ebenezer riherutse kwamburwa ubuzima gatozi mu Rwanda, uvuga ko uwo mugabo afungiwe kuri Sitasiyo y’Ubugenzacyaha i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, nyuma y’uko afatiwe iwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024, aho ngo yashakaga kugirira nabi Umugore basezeranye hamwe na mushiki we.

Pasiteri Nkundabandi yari yarakatiwe n’Urukiko igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 300, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kunyereza umutungo no kugurisha ikintu cy’undi akagitangaho ingwate, ariko akaba atarahise afungwa kuva igihe urubanza rwasomewe ku itariki 29 Ukuboza mu mwaka ushize wa 2023.

Nkundabandi aregwa kugurisha imitungo y’itorero yayoboraga, irimo urusengero ruri i Giheka mu kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Uwunganira mu mategeko Pasiteri Nkundabandi, Me Bayisabe Erneste, avuga ko impamvu umukiliya we atahise afungwa biteganywa n’ingingo ya 60 y’Itegeko ryo muri 2019, ryerekeye Imiburanishirize y’Imanza z’Inshinjabyaha, ivuga ko ari ihame ko umuburanyi akurikiranywa adafunzwe, n’ubwo iya 80 ivuga ko Umucamanza afunga umuburanyi hari impamvu zikomeye.

Me Bayisabe ati “Ibyo byaha byo kunyereza umutungo no kugurisha ikintu cy’undi akagitangaho ingwate, babonye ko izo mpamvu zidakomeye Umucamanza aramufungura muri ya minsi 30, araburana mu mizi adafunzwe. Icyo gihe urukiko iyo rumukatiye igifungo akajurira, cya gihano cyo gufungwa ntabwo gishyirwa mu bikorwa.”

Me Bayisabe avuga ko urubanza rwa Pasiteri Nkundabandi ku bijyanye n’imitungo rushobora kuzaburanishwa mu mwaka wa 2026 kubera ubwinshi bw’imanza ziri mu nkiko.

Me Bayisabe yemeje kandi iby’amakuru y’uko umukiliya we ubu afungiwe i Bumbogo kuri Sitasiyo ya RIB ndetse ko yamusuye, ariko ubu icyo afungiwe akaba ari ibibazo afitanye n’umugore we, bijyanye no kumuhoza ku nkeke no guta urugo.

Kigali Today yaganiriye na Mutuyimana Clarisse washakanye na Nkundabandi, akaba avuga ko bategereje kumva impamvu Nkundabandi ataraburanishwa ku byaha byo guta urugo no kuruteza umutekano muke, kwanga kuruhahira no kuba imitungo y’urugo nta n’umwe umugabo yigeze amwandikaho.

Mutuyimana agira ati “Ndumva bamuhana kuko jyewe ntabwo nakomeza kubana na we rwose, urumva niba imitungo y’urugo yarayiyanditseho yose (100%), reba iyo mitungo barayifatiriye yose, abana ntabwo biga kandi njye nta ruhare nabigizemo, ndashaka uburenganzira bw’abana banjye kugira ngo mbone ibyo kubatunga.”

Mutuyimana uvuga ko Pasiteri Nkundabandi yari yarataye urugo, ngo yabonye uwo mugabo, “asimbuka igipangu saa tanu n’igice z’ijoro, abageraho mu nzu afite ibiziriko mu ntoki, aza abaririza mushiki we uba muri urwo rugo, amufata mu ijosi yenda kumuniga kuko ngo yicaye mu mitungo ye, ni bwo twahise dusakuza ahita yiruka asimbuka igipangu, abashinzwe umutekano bahita bamufata.”

Mutuyimana avuga ko yandikiye inzego zishinzwe umutekano yishinganisha, kuko ngo Nkundabandi n’ishuti ze bamuhoza ku nkeke ko bazamwica.

Hari n’Abanyetorero Nkundabandi yayoboye bavuga ko bitabashimishije kubona uwo mugabo atarafunzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugurisha imitungo y’Itorero Ebenezer, bagakeka ko yaba yaratanze ruswa.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko dosiye ya Pasiteri Nkundabandi iri mu Bugenzacyaha (RIB). Kigali Today iracyagerageza kuvugana na RIB ku bijyanye n’ifungwa rya Pasiteri Nkundabandi.


Src: Kigali Today






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bazambanzaemmanuel50@gmail.com1 month ago
    Yewe mubiryo butumvikana uwo muvugako afunzwe yafunguwe



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND