Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, yavuze ko hari byinshi bikibangamiye uburenganzira bw’abana birimo igwingira ndetse n’ihohoterwa ryo mu miryango, usanga rituma abana bajya mu mihanda.
Ibi Ingabire Assumpta
yabitangaje kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2024, ubwo u Rwanda
rwifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umwana.
Ikigo cy’Igihugu
gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) kibukije ababyeyi ko kurera ari
inshingano ndasimburwa, kandi ko kubungabunga umwana kuva agisamwa ari byo
bimuremamo umuntu wuzuye.
Mu kwizihiza uyu munsi mu
birori byabereye muri Kigali Convention Center, Umuyobozi Mukuru wa NCDA,
Ingabire Assumpta, yagize ati: "Haracyari ikibazo mu muryango, ubundi
kurera umwana ni inshingano ntasimburwa, rero icyo tuba dushaka kuvuga kuri uyu
munsi, tujye tumenya ko umwana kugira ngo azagire ya mikurire myiza, hari
uburyo twakora akazakura neza adahungabanye akazaba umuturage mwiza w’igihugu
cyacu."
Imibare y’Ikigo
cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) yo mu 2022 igaragaza ko
abarenga miliyoni 5,8 ari abana. Abo bangana na 44.5% by’Abanyarwanda bose.
Muri abo abarenga
miliyoni 2,4 bari munsi y’imyaka itandatu. Abo bangana 41% by’abana bose
bakagira 18% by’Abanyarwanda bose.
Abantu 4899 batarageza ku
myaka 18 y’amavuko, bo hirya no hino mu gihugu bashatse bataruzuza imyaka 18
y’amavuko nk’uko Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022 ryabigaragaje.
Itegeko Nshinga ry’u
Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 ritanga umurongo wo gushyira imbaraga mu
bikorwa byo kurengera uburenganzira bw’abana.
Hari n’andi mategeko
atandukanye yatowe hagamijwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, kubuza ko
abana bakoreshwa imirimo ihemberwa batarageza ku myaka 16, gukemura ibibazo
by’abana b’impfubyi n’ab’abakene no guteza imbere imikurire y’abana bato.
Amasezerano yashyizweho
n’Umuryango w’Abibumbye mu 1989 avuga ko umwana ari umuntu wese utarageza ku
myaka 18 y’amavuko naho ingimbi n’abangavu ni abari hagati y’imyaka 10 na 19.
Ikibazo cyo guhohotera
abana kimaze gufata indi ntera, kuko mu mwaka wa 2019/2020, abasenateri
bagaragaje abana basambanyijwe 4.265 muri bo harimo 97.4% ari abakobwa
n’abahungu 2.6%.
Uretse gusambanya abana,
haracyagaragara n'ibibazo by’ihohoterwa ry’abana rishingiye ku gukoreshwa
imirimo ibujijwe cyane cyane mu rwego rw’ubucukuzi y’amabuye y’agaciro, aho
usanga hari abana bagisabwa kujyana n’ababyeyi babo muri iyo mirimo, kugira ngo
umuryango usarure agatubutse.
Umunsi Mpuzamahanga
w'Abana wemerejwe mu Nama Mpuzamahanga yiga ku mibereho myiza y'abana yabereye
i Geneve 1925. Kugeza uyu munsi, hari ibihugu bimwe na bimwe bitawizihiza
nk'umunsi ahubwo bimara icyumweru cyose mu bikorwa bigamije kurengera
uburenganzira bw'abana.
Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta yagaragaje bimwe mu bibazo bikibangamiye abana birimo n'ihohoterwa
44.5% by'Abanyarwanda bose ni abana
TANGA IGITECYEREZO