Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ugushyingo, abagabo babiri bari batwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux, amabalo 16 y’imyenda ya caguwa bari binjije mu gihugu mu buryo bwa magendu.
SP Karekezi yaburiye abishora mu bucuruzi bwa magendu; ko ibikorwa byo kubafata bikomeje ku bufatanye n’abaturage, ashimira n’abatanga amakuru atuma imigambi yabo iburizwamo.
Yagize ati: “Binyuze mu bukangurambaga n’ubufatanye bukomeye n’abaturage, bidufasha gutahura abishora mu bucuruzi bwa magendu n’ibitemewe, n’inzira baba bifashishije mu kujya kubikwirakwiza. Ikindi twibutsa bene abo bantu, ni uko habaho amarondo n’imikwabu bihoraho byo kubashakisha, bigera no mu mihanda minini ari naho benshi muri bo bafatirwa, tunashimira abaturage baduha amakuru.”
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$ 5000).
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese uhamijwe n'urukiko kugambirira kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).
TANGA IGITECYEREZO