Ibi mvuga nawe ushobora kuba umaze igihe kinini ubibona! Wabonye ukuntu kuva nyuma y’icyorezo cya Covid-19, uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol Brewelry Ltd rwakunze guha akazi cyane abaraperi mu bitaramo bitandukanye?
Ingero ni nyinshi, wibuke ibitaramo bakoreye mu Mijyi irimo Muhanga, ibyo bakoreye mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda n’ahandi hanyuranye.
Ni uruganda rwigaragaje cyane nk’ururangamiye guteza imbere cyane abaraperi kurusha abandi bahanzi. Ndetse, mu minsi ishize rwashyizeho ba ‘Brand Ambassadors’ bo kwamamaza Skol Malt mu gihe kiri imbere.
Ni urutonde rugaragaraho Riderman, Bull Dogg, umunyarwenya Rusine Patrick, Juno Kizigenza ukunze kumvikanisha ko ashoboye Rap, umunyamakuru wa Kiss Fm, Anitha Pendo, ndetse na Aristide Mugabe wamamaye mu mukino wa Basketball.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, uru ruganda rwagaragaje ko rwitaye cyane ku njyana ya Hip Hop, kugeza ubwo bategura ibitaramo bigamije gufasha abakiriya babo gusabana, bakabigiramo uruhare binyuze mu kubafasha gutaramirwa n’abaraperi bakomeye.
Umuraperi Zeo Trap ugezweho muri iki gihe, impano ye yahanzwe amaso nyuma y’uko mu 2022 ahawe umwanya aririmba mu gitaramo cyari cyateguwe na Skol cyabereye mu mbuga ya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Icyo gihe uyu musore yagaragaje imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro, ndetse asanga ibihumbi by’abantu bacengewe n’indirimbo bimworohera gukomeza gukora umuziki kugeza n’ubu.
Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman, aherutse kugaragaza Zeo Trap nk’umuraperi wo kwitega. Mu butumwa bwo ku rubuga rwe rwa X, Riderman yavuze ko “ZEO ni inyamanswa y'inkazi.”
Bamwe mu bafana bamubajije niba ibyo avuga ari uko yatinye ubukaka bwa Zeo, asubiza ko “Sintinyemo na busa, gusa iyo mbonye ushoboye sindipfana.”
Byabaye akarusho muri uyu mwaka ubwo uru ruganda rwahurizagamo hamwe abaraperi 11 bakomeye bagataramira muri Kigali Universe, ku wa 16 Ugushyingo 2024.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL Brewery, Marie-Paule Niwemfura, yabwiye InyaRwanda ko bahitamo gukoresha cyane abaraperi, ahanini biturutse mu kuba kuva muri Covid-19 barakoranye neza.
Ati “Niba mubizi neza kuva muri Covid-19 ni bwo twatangiye gukorana n’abaraperi, turi abantu bakorana cyane n’abahanzi, kandi twiyemeje gukomeza gushyigikira no gukorana n’abahanzi Nyarwanda, ndetse n’impano zabo, kandi Hip Hop ihura cyane n’ibyifuzo byacu.
Navuga ko kuri twe abaraperi turahuza cyane, ndetse n’abaraperi bazababwira ko bifuza gukorana natwe, kandi ubirebye neza buri wese agirana ibihe byiza nawe.”
Umuraperi Papa Cyangwe uri mu bigeze guhabwa akazi na Skol, yagize ati “Icya mbere ndashimira Skol kuba yarangiriye icyizere. Ni ibigaragaza ko bashimye ibikorwa byanjye. Ni inshuro ya mbere ngira amasezerano na Skol ariko gahunda ni ugukora cyane ku buryo muzajya mumbona ku byapa byayo!”
Imibare ya hafi igaragaza ko mu 2022, Skol yateye inkunga ibitaramo 12. Ibi bigaragaza ko uretse kuzirikana abahora bashaka kuzinzika icyaka, muri uriya mwaka bakoze iyo bwabaga maze bajyanisha umuziki no kugasoma maze bene amaguru baba beretswe urukwavu.
Ntabwo byari bisanzwe kuri uru ruganda ko batera inkunga ibitaramo bitandukanye bigera kuri 13 mu mwaka umwe, ariko kuri ubu uru ruganda rwongereye imbaraga mu gushyigikira bitaramo; ibintu byatumye rwiyegereza urubyiruko cyane mu buryo burushijeho.
Ku rundi ruhande ariko no mu bucuruzi byatumye rukomeza gutera imbere, cyane ko ugereranije uburyo mu bitaramo bitandukanye byanyobwaga n’ubwo nta mibare ifatika dufite, bigaragara ko ibinyobwa byarwo abantu babiguraga nk’abagura amasuka!
Mu 2022, Skol yari yashyize imbere kwamamaza cyane Skol Pulse byatumye itera inkunga ibi bitaramo. Uru ruganda ruherutse kumurika isura nshya ya Skol Malt, byatumye biyambaza abaraperi mu kumurika iyi nzoga.
Kuva mu mwaka wa 2010 uruganda rwa Skol Brewery Ltd (SBL) rwatangira gukorera mu Rwanda, rwatanze imigabane ingana na 51% ku rundi ruganda rwitwa Brasserie de Mille Collines (BMC).
Kuva icyo gihe rwatangiye gusohora ibinyobwa bingana na 80,000hl buri mwaka, byiyongereyeho 35% ndetse n’ibinyobwa byasohokaga byiyongeraho 500,000hl mu mwaka wa 2019. Skol ikaba ifite intego yo kuzageza kuri miliyoni imwe buri mwaka mu myaka itanu iri imbere.
Kugeza uyu munsi uruganda rwa Skol (SBL) rufite ubwoko 7 bw’ibinyobwa rugeza ku isoko ry'u Rwanda, rwasohoye kandi ikinyobwa cya SKOL Gatanu, Virunga Mist na Virunga Gold, Skol Panache, Skol Lager, Skol Select, Virunga Mineral Water hamwe na Virunga Sparkling Water.
Mu myaka 10 uruganda rwa Skol rumaze rukorera mu Rwanda rwagiye rukora ibinyobwa bitandukanye, birimo ibisembuye ndetse n'ibidasembuye.
Ibyishimo ni byose ku muraperi Bruce The 1St uri mu bahawe ikiraka na Skol mu bitaramo byayo
Skol ivuga ko kuva nyuma ya Covid-19, yakoranye n'abaraperi kandi batanze ibyo bari babakeneyeho
Bull Dogg aherutse gukora ku mafaranga ya SKOL nyuma y'uko agizwe Brand Ambassador wa Skol Malt
Umuraperi Riderman yakunze kwiyambazwa cyane mu bitaramo bitegurwa na Skol
Umuraperi Zeo Trap wazamukiye mu bitaramo bya SKOL yongeye gutekerezwaho
Beat Killer na Nessa bongeye kumwenyura nyuma yo guhabwa akazi mu gitaramo cya Skol
Abaraperi barimo Papa Cyangwe, Bushali, Mr Kagame n'umuhanzikazi Marina bataramiye i Musanze binyuze mu bitaramo bya Musanze
SKOL iherutse guhuriza mu gitaramo abaraperi 11 batanga ibyishimo ku bihumbi by'abantu
Muri
Gicurasi 2023, Skol ibinyujije muri Skol Lager yahurije hamwe abaraperi mu
gitaramo cyabereye muri Camp Kigali
Muri Kanama 2024, Skol yateye inkunga igitaramo cyo kumurika Album ‘Icyumba cy’amategeko’ ya Riderman na Bull Dogg
Ku wa 19 Gashyantare 2022 kuri Canal Olympia i Rebero, habareye igitaramo ‘Dripp City Concert’ cyaririmbyemo abahanzi babiri bo muri Nigeria Ruger ndetse na AV
TANGA IGITECYEREZO