Kigali

Alien Skin yatawe muri yombi ashinjwa guhondagura abaganga n'ubujura

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:21/11/2024 11:46
1


Alien Skin waherukaga guhura na Perezida Yoweri Museveni, yatawe muri yombi ashinjwa gukubita abaganga bo ku bitaro bya Nsambya abashinja kurangarana Joram Tumwesigye w’imyaka 28 bigatuma yitaba Imana.



Patrick Mulana uzwi mu muziki wa Uganda nka Alien Skin, arimo gukorwaho iperereza aho akekwaho kwihorera ku badafite aho bahuriye n’urupfu rw'umwe mu bagize itsinda rye rya Fangone.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, umuvugizi wa polisi, Kituuma Rusoke, yemeje ko yatawe muri yombi, agira ati: "Twamufashe. Ari mu maboko ya Polisi."

Iri fatwa rye, rije rikurikira urugomo rwabereye mu bitaro bya Nsambya mu ijoro ryo ku ya 19 Ugushyingo 2024, aho Joram Tumwesigye w’imyaka 28, utuye mu gice cya Makindye yari yajyanwe  hanyuma ahita yitaba Imana.

Nk’uko Polisi babitangaza, Tumwesigye akimara gukora impanuka y'imodoka, yajyanywe mu bitaro n’abantu batandatu batamenyekanye nuko nyuma y'isaha imwe akihagera bihita bimenyekana ko yitabye Imana.

Nyuma y'urupfu rwe,Alien Skin n'itsinda rye rya Fangone bateje imidugararo basagarira abaganga bari bahari n'abashinzwe umutekano bakabahondagura.

ASP Luke Owoyesigyire, umuyobozi wungirije muri polisi ya Kampala, yagize ati: "Igihe ibyo yasabwaga bitari byujujwe, ukekwaho icyaha n'itsinda rye bakubise umuganga n'abashinzwe umutekano babiri mbere yo guhunga."

Amashusho yakuwe mu bitaro, yerekanaga    Alien Skin hamwe nitsinda rye batimbagura ndetse banabwira nabi cyane umuganga ndetse n’abashinzwe umutekano babiri.

Nk’uko ikinyamakuru Independent kibitangaza, Raporo za Polisi zerekana ko Tumwesigye yapfuye hashize isaha imwe yinjiye mu bitaro nyuma y'impanuka y'imodoka yabereye i Makindye. 

Mu rukiko  kuri  uyu wa atatu nimugoroba, umucamanza mukuru Esther Adikin yashinje Alien Skin icyaha cy’ubujura bujyanye n’ibyabaye muri Nzeri ubwo bivugwa ko yibye telephone yo mu bwoko bwa iPhone.

Alien Skin agiye gukomeza gukorwaho iperereza kugera ku wa 09 Ukuboza 202 mu gihe bivugwa ko ibyaha by’urugomo byo byakomeza kwiyongera.

Alien Skin, Bebe Cool na Jose Chameleone  baherutse  guhura na Perezida Museveni.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukisa Francis1 month ago
    Ngewe mbera mugihugu cya uganda, ariko ibivurwaho kuri uyu muhanzi nukuri nkago bamubeshyera akabije urugomo Nange Alien Skin, yankubise urushye.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND