Mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y'agaciro butemewe n’ibindi byaha mu Karere ka Kamonyi, yafashe abagabo 8 bakurikiranyweho gucukura amabuye batabifitiye ruhushya no guhungabanya umutekano w’abaturage
Bose uko ari umunani bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Ugushyingo, mu mirenge ya Rukoma, Ngamba na Kayenzi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko abafashwe badakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe gusa ahubwo bacyekwaho no gukora ibindi byaha biteza umutekano mucye mu baturage.
Yagize ati: “Abakora ubwo bucukuzi butemewe mu mirima y’abaturage n’ibirombe byahagaritswe, bigize ibihazi, aho akenshi usanga bitwaza n’imbwa, uje kubabuza ntibatinye kumuhohotera rimwe na rimwe bitwikiriye ijoro bagatega n’abaturage bakabambura.”
SP Habiyambere yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko muri abo bafashwe harimo umusore w'imyaka 24 ukurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa umuturage akoresheje umuhoro na mugenzi we w'imyaka 31 uvugwaho kuba ariwe uyobora abandi, abashora muri ubwo bucukuzi butemewe.
Abafashwe kandi bafatanywe bimwe mu bikoresho bakoreshaga muri ubwo bucukuzi birimo; ibitiyo, amasuka n’umunzani.
Bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo zitandukanye, kugira ngo iperereza rikomeze ku byaha bakurikiranyweho.
SP Habiyaremye yongeye kwibutsa abishora muri biriya bikorwa by’ubucukuzi butemewe n’ubugizi bwa nabi ko bahagurukiwe ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego.
Yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru kuri aba bantu bagafatwa, abasaba gukomeza ubwo bufatanye, kandi ko ntawe ukwiye kubibona ngo abiceceke kubera ingaruka zabyo nyinshi zirimo guteza umutekano mucye no kuvutsa abantu ubuzima.
TANGA IGITECYEREZO