Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubwiherero, wizihizwa kuri uyu wa Kabiri, usanze u Rwanda rufite abaturage 72% bafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa, mu gihe abarenga miliyari 3,6 ku Isi ntabwo bafite burundu.
Ibi, impuguke ishinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije muri Minisiteri y'Ubuzima, Mukamunana Alphonsine yabitangarije mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ cya Televiziyo Rwanda, avuga ko muri abo miliyari 3,6 barenga, abagera kuri miliyoni 419 baracyituma ku gasozi, ibyangiza amazi ndetse bikanatera benshi indwara ziterwa n’umwanda.
Yagize ati: “Kutagira ubwiherero bwujuje ibisabwa, mu by’ukuri ni ikibazo kitarebwa n'umuntu umwe, ahubwo twakagombye kukireba mu buryo bwaguye."
Umuyobozi w'Umuryango Mpuzamahanga ukora ibikorwa by'amazi, isuku n'isukura, WaterAid Rwanda, Mukeshimana Vestine yatangaje ko mu bihugu bya Afurika, ahatari ubwiherero bwujuje ibisabwa byagiye biba intandaro yo guhohoterwa kw'abagore n'abana b'abakobwa bata ishuri.
Mu ijambo rye yagize ati: "Nagira ngo nibutse ko ubwiherero bubura umutekano ku Isi cyane cyane mu bihugu bya Afurika, bwagiye buba impamvu yo guhohoterwa kw'abagore n'abakobwa. Ndetse bukanaba intandaro y'uko abana b'abakobwa bava mu mashuri kubera ko bajyaga kwiherera bagasanga ibanga bifuza ntabwo rihari, bagahitamo rero kwigumira mu rugo cyane cyane iyo babona basaza babo bashobora kubabona, bakabonera ubwambure cyangwa se bakaba banabahohotera.
Yongeyeho ko ari ngombwa ko ubwiherero bugira ibintu bitatu by'ingenzi aribyo; umutekano ku buryo budashobora guhungabanwa n'imvura cyangwa izuba, bukaba bwubatswe mu buryo bw'ibanga ku buryo umuntu urimo abasha kwiherera ndetse n'imyanda ntibashe kugaruka ngo yanduze ikirere, bukaba bufite n'aho umuntu uvuye kwiherera abanza gukarabira intoki mu rwego rwo kwirinda ko yagira imyanda ajyana.
Uyu munsi mu Rwanda, imibare yerekana ko 72% by'Abanyarwanda bafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa.
Ni mu gihe abagera kuri 18% nta bwiherero bwujuje ibyangombwa bafite, aho hakabamo n'abo usanga babuhuriraho ndetse n'ababarirwa kuri 1% batabufite burundu.
TANGA IGITECYEREZO