Kigali

Gufata imboga n'imbuto buri munsi, kurya Ifi cyangwa Indagara: Imirire iboneye ku babyeyi bonsa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/11/2024 18:36
0


Mu gihe ukwezi kwahariwe imirire iboneye gukomeje, ababyeyi bonsa bibukijwe amafunguro bakwiriye kwitaho abafitiye akamaro n'abana bonsa.



Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI) iri mu kwezi kwahariwe imirire iboneye n'uburenganzira ku biribwa kwatangiye kuva tariki 16 Ukwakira kukazarangira tariki 15 Ugushyingo 2024 n'insanganyamatsiko igira iti: ''Ubwizima Bwiza N'Ejo Heza'.

Ku bijyanye n'imirire yo mu byiciro byinyuranye, benshi bakunze gusobanuza ijyanye n'iy'umubyeyi wonsa dore ko ibyo aha umwana mu minsi ya mbere bimufasha gukura neza. Hari abibaza imirire iboneye ku babyeyi bonsa na cyane ko hari abagifite imyumvire ya kera ko umubyeyi yonsa arya ibyoroshye gusa cyangwa ibyoroheje.

Mu kiganiro na InyaRwanda, impunguke mu byerekeranye n'imbonezamirire, Lea Mfiteyesu yagarutse birambuye ku mirire iboneye ikwiriye kuranga ababyeyi bonsa. Yatangiye avuga ko ''Imirire iboneye ku babyeyi bonsa bisobanuye gufata indyo yuzuye ikungahaye ku ntungamubiri umubyeyi n'umwana bakenera''.

Yagarutse ku mafunguro agize imirire iboneye ku babyeyi bonsa. Ati: "Protein (Ibyubaka umubiri) dusangamo inyama, amagi, ibishyimbo n'ibindi ikaba ifasha mu gusana imitsi no mu ikorwa ry'amashereka. Imboga n'imbuto kuko dukuramo vitamin, imyunyungugu na antioxidant;

Ibitera imbaraga dusangamo ibirayi, umuceri, igitoki n'ibindi bifasha mu gutanga imbaraga umubyeyi ndetse n'umwana bakeneye. Omega 3, dusanga cyane mu mafi, ifasha mu gukura ku bwonko bw'umwana'.

Imbuto, Imboga n'Amafi ni ibiribwa bikenewe cyane mu mirire iboneye, kubera iki ari ingenzi? Ese abantu bakwiriye kubifata ryari ku mafunguro?

Muganga Lea Mfiteyesu yavuze ko ababyeyi bonsa bakwiye "kunywa amazi ahagije kugira ngo afashe mu ikorwa ry'amashereka". Bakwiriye kandi kwirinda ikawa n'amafi akungahaye kuri mercury. Mu byo basabwa kurya harimo ibiribwa byuje imyunyungugu, Calcium na Vitamin D, bifasha mu gukomera kw'amagufa.

Ati "Umubyeyi wonsa agomba gufata imboga n'imbuto buri munsi, gusa amafi yo singombwa buri munsi. Umubyeyi wonsa akwiriye gufata imbuto nibura 2 mu cyumweru n'imboga 3 ku munsi. Umubyeyi wonsa akwiriye gufata amafi inshuro 2-3 mu cyumweru;

Umubyeyi utabasha kubona amafi yakoresha ubundi bwoko bw'ibyubaka umubiri yabasha kubona byoroshye kandi bijyanye n'ubushobozi bwe nk'indagara, ibishyimbo, amagi n'ibindi". Ku byerekeye imbuto n'imboga, yavuze ko "umubyeyi yahitamo izo yabona byoroshye kandi zijyanye n'ubushobozi bwe".

Mu kiganiro aherutse kugirana na inyaRwanda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubworozi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), Jean Claude Ndorimana, yashishikarije abanyarwanda bose muri rusange kurya indyo yuzuye anavuga ko kuyitegura bitagoye na cyane ko mu Rwanda imboga ntizihenda kandi ahenshi imboga zirimeza munsi y’urugo.

Yongeyeho ko ingo nyinshi ziba zoroye amatungo magufi nk’inkoko zikabaha amagi n’inyama, inkwavu, ingurube zikabaha inyama, amafaranga n’ifumbire. Yasabye ko buri umwe uteguye ifunguro yajya yibaza ngo umubiri wanjye urakuramo iki.

Mu kwifatanya n'abatuye Isi mu ntego yo kwihaza mu biribwa bihagije kandi bifite intungamubiri, Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi {MINAGRI} n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Ubuhinzi n'Ibiribwa (FAO), basaba abanyarwanda ko indyo yuzuye yagirwa umuco mu miryango.


Abanyarwanda baributswa kurya indyo yuzuye ku bw'ubuzima bwabo bwiza n'ejo heza

UBUTUMWA BWA MINAGRI MU KWEZI KWAHARIWE IMIRIRE IBONEYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND