Kigali

Neymar ashobora gusimbuzwa Cristiano Ronaldo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/11/2024 15:27
0


Nyuma y'uko bitangajwe ko umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Brazil, Neymar Junior azamara hagati y'ibyumweru bine na bitandatu adakandagira mu kibuga nyuma y'uko agize ikibazo cy'imvune, ubu ibitangazamakuru byatangiye kwandika ko ashobora gusimbuzwa Cristiano Ronaldo mu ikipe ye ya Al Hilal.



Uyu mukinnyi yavunitse nyuma y'uko yari amaze gukina imikino 2 avuye mu mvune yari amazemo umwaka urenga.

Nyuma yo kongera kuvunika, ibinyamakuru bitandukanye byahise bitangira kwandika ko mu kwezi kwa Mbere k'umwaka utaha ikipe ya Al Hilal yafashe umwanzuro ko izasesa amasezerano n'uyu mukinnyi dore ko ari kubahombera kandi bamuhemba akayabo.

Ntabwo byagarukiye aha gusa, ahubwo ibi bunyamakuru byakomeje kwandika ko Neymar azasimbuzwa Cristiano Ronaldo uri mu nzira zo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Al Nassr nayo muri Arabia Saudite.

Nubwo bimeze gutya ariko Neymar yatangaje ko yishimiye kuba muri muri Arabia Saudite ndetse akaba yaranakiriwe neza.

Yagize ati " Amahirwe yo gukinira hano no gutura mu gihugu nk'iki ni ngombwa cyane ku bantu. Niyo mpamvu mpora mvuga ko nakiriwe neza hano.

Ndishimye cyane kandi nzi neza ko bizagenda neza kurushaho. Nzi neza ko n'abandi bakinnyi bazwi mu gihe kiri imbere bazaza hano. Nizera ko benshi bazagira amahirwe yo kuza hano, kandi ndatekereza ko buri wese agomba kugira amahirwe yo kwibonera ibyiza nanjye nabonye hano".

Mu mpeshyi ya 2023, nibwo Neymar Jr yagiye muri Al-Hilal avuye muri Paris Saint-Germain aguzwe Miliyoni 90£, gusa kuva yagerayo amaze kuyikinira imikino 7 yonyine akaba yaratsinzemo igitego 1 gusa.

Neymar avuga ko yishimiye kuba muri Arabia Saudite 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND