Kigali

Hari uwishyurirwaga ibirori! Zimwe mu ngingo zidasanzwe zagiye zishirwa mu masezerano ya bamwe mu bakinnyi ba ruhago

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:13/11/2024 15:49
0


Kugira ngo umukinnyi atangire gukinira ikipe ni uko iba yamusinyisha amasezerano aho ikipe n’umukinnyi bumvikana icyo bazamarirana ku mpande zose, igitangaje ni uko hari amwe mu masezerano aba arimo ingingo zitangaje.



Hari amasezerano menshi y’abakinnyi b’umupira w’amaguru yagiye abamo ingingo zisekeje cyangwa zidasanzwe cyane, aho amakipe cyangwa abakinnyi basaba ibintu biteye urwenya ariko bikaba ngombwa ko byubahirizwa.

Dore bamwe mu bakinnyi bigeze gusinya  amasezerano  akubiyemo ingingo zisekeje cyangwa zidasanzwe

1.Stefan Schwarz (Sunderland)

Schwarz yigeze kugira amasezerano mu ikipe ya Sunderland arimo ingingo yo kumubuza kujya mu rugendo rw'ikirere (space travel). Icyo gihe yifuzaga kujya mu isanzure, ariko Sunderland yaciye ukubiri n'icyo gitekerezo kubera gutinya ko yakomerekerayo cyangwa agira ibindi bibazo ahurira nabyo mu isanzure.

2.Giuseppe Reina (Arminia Bielefeld)

Reina yigeze kugirana amasezerano n'iyi kipe, asaba ko buri mwaka bamwubakira inzu nshya. Giuseppe Reina ntabwo yasobanuye ubwoko cyangwa ubunini bw’inzu yifuza, bityo ikipe ya Arminia Bielefeld ikajya imwubakira inzu z’utururi duto cyane buri mwaka mu rwego rwo kumwikiza no kubahiriza ibikubiye mu masezerano yari afitanye n’ikipe.

3.Ronaldinho (Flamengo)

Agikinira Flamengo, Ronaldinho wamamaye mu makipe nka FC Barcelona, Inter Milan na PSG, yari afite amasezerano amwemerera kujya yitabira ibirori Kabiri mu cyumweru. Iki cyabaye ingingo isekeje kuko umukinnyi mukuru nka Ronaldinho yashakaga kwitemberera cyane, bityo akaba ari ibintu bitangaje ko yemererwa ibirori mu buryo bukoze mu masezerano kandi ikipe ye ikaba yaramwishuriraga amafaranga yo kujyana muri ibyo birori.

4.Rolf-Christel Guie-Mien (Eintracht Frankfurt)

Guie-Mien mu masezerano yari afitanye na Eintracht Frankfurt yamwemereraga kugurirwa imisatsi (hairdresser)  ubwoko bwose uyu mukinnyi yifuje no mu gihe yifuzaga kuwuhindura ikipe ya Eintracht Frankfurt  ntabwo yazuyazaga yahitaga yubahiriza amasezerano.

5.Neymar Jr. (Paris Saint-Germain)

Neymar mu ikipe ya Paris Saint-Germain yageze aho ahabwa amasezerano asabwa kugirana umubano mwiza n’abafana, ndetse agahabwa amafaranga y’inyongera buri kwezi mu gihe yubahirije ingingo yo kubana neza n’abafana bari bamusabye kubahiriza mu masezerano, harimo no gusuhuzanya neza. Iyi ngingo yo guha Neymar amafaranga ngo akunde abane neza n’abafana ni imwe mu zisekeje cyane kuko ngo uyu mukinnyi yarangwaga no kubiyemeraho bityo bigatuma bamwanga.

6.Samuel Eto'o (Anzhi Makhachkala)

Muri Anzhi, Eto'o yemererwaga kujya mu ndege bwite (private jet) igihe cyose yari agiye cyangwa ava mu marushanwa. Ibi byagakwiye kuba bisanzwe kuri we, ariko ikidasanzwe ni uko byari mu masezerano atanga uburenganzira bwihariye bwo gukoresha iyo ndege bwite.

7.Dennis Bergkamp (Arsenal)

Azwi nk’umukinnyi ufite "flying phobia" (gutinya gutega indege). Amasezerano ye muri Arsenal yemeje ko igihe cyose ikipe yagombaga kugenda mu ndege, we yasigara cyangwa akabona ubundi buryo bwo kugera aho bagiye, bigatuma amasezerano ye aba adasanzwe. Ubwo ikipe yajyaga gukina mu gace birasaba ko igenda mu ndege, Dennis Bergkamp yashakaga ubundi buryo agera aho ikipe igiye gukinira adakoresheje indege, byaba bidakunda ko agerayo agasigara i London.

8.Roberto Firmino (Liverpool)

Firmino yigeze kugira ingingo mu masezerano ye ivuga ko ikipe imuguze yagombaga kwishyura ikiguzi gihambaye. Muri iyi ngingo hari hashamikiyeho indi ya (anti-Arsenal clause), yavugaga ko  niba ikipe ya Arsenal ari yo imwifuje igomba kuzishyura amafaranga menshi mu rwego rwo kugira ngo uyu mukinnyi atazava muri Liverpool akajya muri Arsenal. Liverpool yashakaga kwirinda ko Arsenal imutwara, ikaba ari yo mpamvu bashyizemo ingingo y’ikirenga ya (anti-Arsenal clause).

Aya masezerano arimo ingingo zisekeje, ariko zigaragaza uburyo amakipe cyangwa abakinnyi bagerageza guhuza imyumvire n’imiterere yabo n’amahitamo yabo yihariye.

Hari igihe izo ngingo zibaho mu rwego rwo gusetsa cyangwa kugira ngo bakomeze kwishimira akazi kabo mu buryo budasanzwe.

 

Neymar Juniour yigeze gusinya amasezerano asabwa kubaha abafana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND