Amagi afatwa nk'indyo irimo intungamubiri nyinshi zitandukanye ari na yo mpamvu abahanga bashishikariza abantu kurya byibura 2 ku munsi, kandi ntabwo agenewe abantu runaka ahubwo buri muntu wese aba agomba kuyafata kugirango abashe kugira ubuzima bwiza.
Igi rimwe ripima garama 53
riba rigizwe na garama 7 z’intungamubiri zuzuye, bisobanuye ko igi riba rifite
amoko 9 y’ibyo bita ‘acides aminés z’ingenzi’ abantu baba bakeneye ngo bakure cyangwa
bubake umubiri.
Hari benshi
badasobanukirwa akamaro k’amagi ku mubiri w’umuntu wabashije kuyarya,
ubushakashatsi bwinshi harimo ubwakwozwe na ‘nutrition health benefits’
bugaragaza akamaro kanini n’intungamiri wasanga mu magi.
Dore bimwe mu byiza byo
kurya amagi:
1. Akungahaye kuri
poroteyine nyinshi kandi nziza
Amagi afatwa nk’isoko
y’ingirakamaro ifite intungamubiri nyinshi, akaba ari ngombwa mu mbaraga zo
kurinda imitsi no gutanga imbaraga ku mubiri.
2. Arinda indwara nyinshi
Ubushakashatsi bwakozwe
bwasanze amagi ari kimwe mu biribwa bitagira ingaruka ku mutima ahubwo
biwufasha kumera neza ugatera uko bikwiye ntakibazo cy’umutima kijemo ikindi
bituma amaraso atembera neza mu mubiri.
3. Afasha kurinda
umubyibuho ukabije
Amagi n’ imwe mu ndyo
nziza ifasha gucunga ibiro.Ubushakashatsi bwerekanye ko kurya amagi bishobora
gutuma wumva uhaze igihe cyinini, bigatuma utarya inshuro nyinshi.
4. Ni ingenzi
mu kurinda ibibazo byo mu mutwe
Amagi afasha kugenda
inzira ndende yo kugabanya imihangayiko hamwe no kugira ubuzima bwiza bwo mu
mutwe, inyungu zikomeye z’amagi ahuriyemo vitamine B2, B12, choline, tryptophan
harimo gufasha kugabanya ibyago byo guhangayika no
kugira ibimenyetso byo kwiheba ikindi bifasha gusinzira.
5. Arimo ‘Antioxydants’
ifasha amaso kumera neza
Amagi arimo vitamine
zitandukanye hamwe n’imyunyu ngugu na ‘selenium’ byose bikora nka
‘antioxydant’s ikomeye mu gushyigikira ubuzima bw’amaso.
Akungahaye kuri
‘antioxydants lutein na zeaxanthin’, byombi bigira uruhare runini mu kugabanya
ingaruka z’indwara zimwe na zimwe z’amaso, harimo ‘cataracte’ hamwe na ‘macula
degeneration’ ifitanye isano n’imyaka y’izabukuru.
Amagi kandi, arakenewe
cyane mu mubiri byibura ku munsi agafatwa nka 2 kugirango ubuzima bubasha
kugenda neza kandi bufite imbaraga.
Impuguke mu by’imirire,
Caroline Thomason, wo muri Leta ya Virginia, ashimangira ko amagi ari icyo
kurya cyihariye bitewe n’intungamubiri z’ingenzi ziyagize.
Agira akarusho ko
kwigiramo Vitamini D ubusanzwe idapfa kuboneka mu biribwa, ndetse akanigiramo
vitamini z’umwihariko zifasha mu mikorere y’ubwonko muri rusange.
Hagaragazwa ko
intungamubiri zo mu magi akenshi ziba ziri mu gice cy’umweru mu gihe vitamini zo
ziboneka mu cy’umuhondo.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubworozi muri Minisiteri y'Ubuhinzi
n'Ubworozi (MINAGRI), Jean Claude Ndorimana, yasobanuye byinshi ku mirire
iboneye ndetse n'ibigize indyo.
Ibi yabigarutseho muri
iki gihe cy'ukwezi kwahariwe guteza imbere imirire iboneye mu Rwanda, kuva
tariki 16 Ukwakira kugeza tariki 15 Ugushyingo 2024, mu nsanganyamatsiko igira
iti: 'Uburenganzira ku Biribwa: Ubuzima Bwiza N'Ejo Heza'.
Yagize ati: ''Indyo yuzuye igizwe
n'ibyubaka umubiri, ibitera imbaranga n’ibirinda indwara". Avuga ko
gutegura indyo yuzuye bitagoye na cyane ko mu Rwanda imboga ntizihenda cyane
cyane ku batuye mu byaro ahenshi imboga zirimeza munsi y’urugo.
Yongeyeho ko ingo nyinshi
ziba zoroye amatungo magufi nk’inkoko zikabaha amagi n’inyama, inkwavu,
ingurube zikabaha inyama, amafaranga n’ifumbire. Yasabye ko buri umwe uteguye
ifunguro yajya yibaza ngo umubiri wanjye urakuramo iki.
Gutegura indyo yuzuye,
ntibisaba gushaka amafunguro ahenze. Ahubwo bisaba kumenya umumaro wa buri
kiribwa dusanganwe, maze ukamenya n’uko wabitegura bikagirire akamaro ababirya.
Mu biribwa bw’ingenzi
bikenewe kugira ngo umuntu ategure indyo yuzuye, hakenewe ibyubaka umubiri; ari
byo ibinyampeke n’ibinyamisogwe, bigaragaramo ibigori, ibishyimbo, amasaka,
inyama, igi, indagara, amata ndetse na soya.
Hakenewe kandi ibitera
imbaraga, ari byo ibijumba, imyumbati, umuceli, ibirayi n’ibindi. Hakaza
ibirinda indwara ari byo mboga (dodo, amashu, karoti, n’imbuto nk’imineke,
avoka, inanasi, amatunda n’ibindi.
Ibi byose bishobora
kubonwa na buri rugo rugize umuryango nyarwanda. Hakaba hakiri ikibazo
cy’ababyeyi basuzugura bimwe muri ibi biribwa cyane cyane imboga, maze
bakagaburira abana indyo imwe.
Mu kwifatanya n'abatuye
Isi mu ntego yo kwihaza mu biribwa bihagije kandi bifite intungamubiri,
Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi {MINAGRI} n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye
rishinzwe Ubuhinzi n'Ibiribwa (FAO), basaba abanyarwanda ko indyo yuzuye
yagirwa umuco mu miryango.
Amagi ni ingenzi ku buzima bwawe bikaba akarusho ugiye urya igi rimwe buri munsi
Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi irashishikariza abanyarwanda ko imirire iboneye yagirwa umuco
REBA UBUTUMWA BWA MINAGRI KU NDYO IBONEYE
TANGA IGITECYEREZO