Umukobwa witwa Chombo Lesego wegukanye ikamba rya Miss Botswana n'irya Miss World Africa yagizwe Minisitiri w'Urubyiruko n'Uburinganire.
Ni inshingano yahawe na Perezida wa Botswana, Duma Boko kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ugushyingo 2024.
Perezida Bako yavuze ko yahaye izi nshingano uyu mukobwa kugira ngo ibyo urubyiruko ruvuga cyangwa ruganiraho bive mu magambo ahubwo bijye mu bikorwa.
Uyu mukobwa w'imyaka 26 y'amavuko, yari n'umukandida mu Inteko Ishinga Amategeko ya Botswana.
Yakuriye mu muryango wa Matswanageng na Ditebo Chombo wamubereye ikiraro cy'aho ageze ubu.
Kuva akiri muto, uyu mukobwa yagaragaje ko arangamiye guharanira ubutabera ndetse na Serivisi nziza kuri bose.
Ibi nibyo byatumye ahitamo kwiga amategeko muri Kaminuza ya Botswana.
Mu rugendo rw'amashuri rwe, uyu mukobwa yagaragaje umuhate udasanzwe, ndetse yagiye agira uruhare mu bikorwa byahurizaga hamwe abakobwa banyuranye, haba mu gukora ku mushinga ye n'iy'abandi.
Nyuma yo gusoza amasomo ye, uyu mukobwa yabaye Umunyamategeko mu Rukiko Rukuru rwa Botswana.
Urugendo rwe mu marushanwa y'ubwiza rwatangiye mu 2012 ubwo yegukanaga ikamba rya 'Queen Esther'.
Mu 2017 yegukanye ikamba rya Miss Women Empowerment.
Mu 2022 yegukanye ikamba rya Miss Botswana, kuva icyo gihe ubuzima bwe bwarahindutse.
Byatumye ashinga umuryango utegamiye kuri Leta yise 'Lesego Chombo Foundation' ugamije gufasha urubyiruko rutishoboye binyuze mu mishinga y'abo.
Muri uyu mwaka yitabiriye Miss World ndetse abasha kwegukana ikamba rya Miss World Africa.
Chombo Lesego yagizwe Minisitiri w'Urubyiruko n'Uburinganire muri Botswana
Perezida w'iki gihugu yavuze ko yahaye inshingano uyu mukobwa kugirango afashe urubyiruko gushyira mu ngiro ibyifuzo byabo
Ubuzima bw'uyu mukobwa bwahindutse ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Botswana
TANGA IGITECYEREZO