Kigali

Perezida Biden agiye gusaba Trump kutivanga mu ntambara ya Ukraine n'Uburusiya

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/11/2024 9:31
0


Nyuma yaho bitangajwe ko Perezida Biden uri gucyura manda ye agiye kwakira muri White House Donald Trump watsinze amatora, ikibazo cya mbere bazaganira ni intambara ya Ukraine n'u Burusiya aho Biden ashaka gusaba Trump kutazayivangamo.



Mu Cyumweru gitaha, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, azakira uwahoze ari Perezida Donald Trump uherutse gutsinda amatora. Ibiro bya Perezida Biden byasohoye aya makuru avuga ko guhura kwa Biden na Trump ari intambwe ya mbere iganisha ku ihererekanyabubasha mu mahoro, nk'uko Biden yabyemeje.

Umujyanama mukuru w’umutekano w’igihugu mu biro bya Perezida w’Amerika, Jake Sullivan, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa CBS News, yatangaje ko Biden na Trump bazagirana ibiganiro ku bibazo by’ingutu Amerika ihura na byo ku rwego rw’igihugu ndetse na politiki mpuzamahanga.

Sullivan yavuze ko Biden azagira amahirwe yo gusobanurira Trump mu buryo burambuye ibibazo byugarije Uburayi, Aziya na Midwest. Nk’uko Sullivan abitangaza ngo Perezida Joe Biden arateganya kandi gusaba Donald Trump kutagira uruhare mu ntambara ya Ukraine n'Uburusiya, aramutse atangiye imirimo, kandi agakomeza kubishyigikira.

Ibiro bya perezida wa Amerika bivuga ko Joe Biden yatumiye Donald Trump byumihariko ngo baganire ku kibazo cya Ukraine n'Uburusiya mbere y'uko arahirira kuba Perezida wa 47 wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ku ya 20 Mutarama 2025. Ni nyuma y’amatora aho yatsinze Visi Perezida Kamala Harris.

Ibi bitangajwe nyuma yaho uwahoze ari Perezida w’Inteko, Nancy Pelosi, yashinje Perezida Joe Biden kuba yaragize uruhare mu gutsindwa kwa Kamala Harris.

Mu kiganiro na New York Times, Madamu Pelosi yavuze ko Kamala yagize amahirwe menshi yo gutsinda iyo Perezida Biden aza gutangaza hakiri kare ko avuye mu guhatana mu matora.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND