Kigali

Premier League: Chelsea na Arsenal zaguye miswi, Liverpool ikomeza kubyungukiramo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:10/11/2024 21:13
0


Ikipe ya Chelsea yanganyije na Arsenal igitego 1-1 mu mukino wo ku munsi wa 11 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza, Liverpool iri ku mwanya wa mbere ikomeza kubyungukiramo.



Ni mu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru tarikii ya 10 Ugushingo 2024 Saa Kumi n'Ebyiri n'Igice 30 kuri Stamford Bridge.

Umukino watangiye ikipe ya Chelsea ariyo ihererekanya umupira neza gusa kubona aho yamenera ngo igere imbere y'izamu rya Arsenal bikaba ikibazo.

Mu minota 13 ikipe ya Arsenal nayo yatangiye kwinjira mu mukino ihererekanya neza ndetse igashaka uko yasatira ikoresheje abakinnyi bayo bakina ku mpande, Gabriel Martinelli na Bukayo ariko ba myugariro ba Chelsea bagakomeza kuba ibamba.

Ku munota wa 23 Chelsea yashoboraga kubona igitego ku mupira mwiza Pedro Neto yarahinduye maze Malo Gusto ashyiraho umutwe ariko birangira umupira unyuze hejuru y'izamu gato cyane.

Ikipe ya Arsenal yaje kubona igitego cyari gitsinzwe na Kai Havertz ku mupira waruvuye muri kufura yaritewe na Declan Rice ariko Michael Oliver aracyanga avuga ko habayemo kurarira nyuma yo kwitabaza VAR.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0+0. Nk'uko byari byagenze igice cya mbere gitangira ni nako byagenze igice cya Kabiri kigitangira aho ikipe ya Chelsea ariyo yaje iri hejuru haba mu buryo bwo guhererekanya ndetse no gusatira nk'aho yaribonye igitego ku mupira wari uhinduwe na Noni Madueke maze Wisley Fofana akozaho ukuguru gusa birangira umupira unyuze hejuru y'izamu.

Ku munota wa 60 ikipe ya Arsenal yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Gabriel Martinelli ahawe umupira mwiza na Martin Odegaard.

Nyuma y'uko itsinzwe , umutoza wa Chelsea Enzo Maresca yakoze impinduka mu kibuga havamo Romeo Lavia na Noni Madueke, hajyamo Enzo Ferndaz na Mykhailo Mudryk.

Bidatinze ikipe ya Chelsea yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Pedro Neto ku ishoti riremereye yari arekuriye inyuma y'urubuga rw'amahina nyuma y'uko yari ahawe umupira na Enzo Ferndandez.

Mbere y'uko umukino urangira ku isegonda rya nyuma, ikipe ya Arsenal yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya 2 ku mupira William mwiza Saliba yari ahinduye imbere y'izamu gusa Leandro Trossard akozaho ukuguru umupira uragenda urarenga.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 , Chelsea ijya ku mwanya wa 3 n'amanota 19 naho Arsenal ijya ku mwanya wa 4 n'amanota 19. 

Ikipe ya Liverpool iri ku mwanya wa mbere n'amanota 28 niyo yabyungukiyemo dore ko ikinyuranyo cy'amanota hagati yayo n'aya makipe cyakomeje kwiyongera.

Pedro Neto yishimira igitego yatsinze 

Uko Gabriel Martinelli yatsinze igitego cya Arsenal 

Chelsea yanganyije na Arsenal na igitego 1-1






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND