Kigali

Donald Trump agiye kwakirwa muri White House nyuma yo gutsinda amatora

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/11/2024 19:06
0


Nyuma y'uko Donald Trump atsinze amatora yari ahanganyemo na Kamala Harris, akaba Perezida wa 47 wa USA, ubu noneho hamenyekaniye igihe azakirwa muri White House akagirana ibiganiro na Perezida Biden uri kurangiza manda ye.



Byatangajwe ko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, byemeje ko mu Cyumweru gitaha, Perezida Joe Biden azakira Donald Trump uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu.

France 24 yatangaje ko ibiganiro bizahuza Perezida Joe Biden na Donald Trump bizaba ku wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024.

Aba bombi bagiye guhura nyuma y’iminsi mike Biden yemeye ko Trump yatsinze amatora bidasubirwaho, ndetse amwizeza guhererekanya ububasha mu mahoro.

Trump agiye guhura na Biden mu gihe yatangiye gushyiraho bamwe mu bazamufasha inshingano mu gihe azaba ageze ku butegetsi. 

Kugeza ubu yatangaje ko Susie Wiles wari ukuriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza ariwe uzaba Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Trump yegukanye amatora y’Umukuru w’Igihugu nyuma yo gutsinda Kamala Harris wari uhagarariye ishyaka ry’Aba-Démocrates.

Uyu mugore yatorewe guhagararira iri shyaka nyuma y’uko byemejwe ko Biden atazongera kwiyamamaza kubera ibibazo by’izabukuru.

Ku tariki 13 Ugushyingo 2024 Perezida Biden azakira Trump muri White House








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND