Urutonde rw'abahanzi bafite indirimbo zumvishwe na benshi ku rubuga rwa Spotify mu ijoro rya Noheli, rugaragaraho abahanzi bakomeye nka Ariana Grande, Taylor Swift, Mariah Carey n'abandi.
Umunsi mukuru wa Noheli ni umwe muminsi yizihizwa na benshi ku isi cyane cyane abazwi nk'abakristo. Kuwa 24 Ukuboza 2024, Spotify yashyize ahagaragara urutonde rw’abahanzi bakunzwe cyane ku Isi, aho abenshi basohoye indirimbo zijyanye n’ibihe by’iminsi mikuru, nka Noheli.
Ibi ni bimwe mu byamamare bitumye abakunzi ba muzika bifuza cyane kuririmba indirimbo zabo muri iyi minsi mikuru. Dore abahanzi 10 bakunzwe cyane kuri Spotify kuri uyu munsi:
1. Michael Bublé
Umuhanzi Michael Bublé, uzwi cyane ku ndirimbo ze za Noheli nka "It's Beginning to Look a Lot Like Christmas" n'izindi, ni we uyoboye ur'urutonde, akaba akurikirwa n'abakunzi b'umuziki muri ik'igihe cy'ibihe by'iminsi mikuru.
2. Ariana Grande
Ariana Grande akomeje kuba umwe mu bahanzi bakunzwe cyane, aho indirimbo ze nka "Santa Tell Me" ziba zigezweho mu minsi mikuru, byatumye agera ku mwanya wa kabiri.
3. Taylor Swift
Taylor Swift, umuhanzi ukomeje gukundwa cyane kubera album ye "1989" ndetse n'ibikorwa bye bya muzika, ni we waje ku mwanya wa gatatu, akaba afite abafana benshi muri iyi minsi ya Noheli.
4. SZA
SZA ni we wa kane, kandi izina rye rifite icyo rivuze cyane mu mwaka wa 2024, aho indirimbo ze zikomeje gukundwa n’abakunzi b’umuco w’imbere mu gihugu.
5. Mariah Carey
Mariah Carey, umwe mu bahanzi b'imena mu bihangano by’iminsi mikuru, ni we waje ku mwanya wa gatanu. Indirimbo ye "All I Want for Christmas Is You" yakomeje gukundwa cyane muri iyi minsi.
6. Frank Sinatra
Umutware w'umuziki wa karahanyuze, Frank Sinatra, na we yagarutse k'urutonde rw’abahanzi bakunzwe kuri Spotify mw'ijoro rya Noheli, ku mwanya wa gatandatu.
7. Bruno Mars
Bruno Mars, umuhanzi w'ibihe byose, akomeje guha abakunzi be ibyishimo mu minsi mikuru, aho indirimbo ze zagiye zirangwamo ibyishimo n'urukundo zikaba zikunze gukoreshwa cyane n'abakundana.
8. Bad Bunny
Bad Bunny, umuhanzi ukomeye mu njyana ya "reggaeton", ni we waje ku mwanya wa munani mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi mikuru cyane cyane mu ijoro rya Noheli.
9. The Weeknd
The Weeknd, umwe mu bahanzi bazwi cyane ku isi, akaba agifite izina rikomeye mu muziki w'iki gihe, yaje ku mwanya wa cyenda kuri Spotify ku bagize indirimbo zakunzwe mu ijoro rya Noheli.
10. Billie Eilish
Billie Eilish, umuhanzi ukomeye w’ibihe bya none, akomeje kugumana abafana benshi, nawe yaje mu bagize indirimbo zakunzwe mu ijoro rya Noheli, akaba akomeje kuba mu bahanzi bakunzwe cyane kuri Spotify.
Uyu munsi wa Noheli ugaragaza ko abakunzi ba muzika bagifite inyota yo kumva indirimbo za bamwe mu bahanzi bakomeye ku isi, kandi usanga abakunzwe cyane ari abahanzi basohoye indirimbo zijyanye n’iminsi mikuru.
Ariana Grande ni umwe mu bafashije benshi kuryoherwa na Noheli
The Weeknd nawe ari mu bafite indirimbo zakunzwe cyane mu ijoro rya Noheli
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO