Kigali

Impamvu abagabo bari kugendera kure Jennifer Lopez

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/11/2024 16:12
0


Biravugwa ko nyuma yaho umuhanzikazi Jennifer Lopez atandukanye na Ben Affleck, ubu abagabo bo muri Hollywood bari kumugendera kure bitewe n'amateka atari meza afitanye n'abagabo barenga 8 b'ibyamamare bakundanye.



Jennifer Lopez umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime, ni umwe mu bagore b'ibyamamare bamaze iminsi bagarukwaho mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nyuma yaho atandukanye na Ben Affleck wamamaye muri Sinema.

Iyi yahise iba inshuro ya kane (4) Jennifer Lopez atandukanye n'umugabo bashyingiranwe mu gihe urutonde ari rurerure rw'abagabo benshi batandukanye batarakora ubukwe harimo na Alex Rodriguez batandukanye benda kurushinga.

Mu nkuru isekeje kandi itangaje ikomeje gukwirakwira mu binyamakuru byo muri Amerika birimo TMZ na US Weekly, ni ivuga ko noneho ubu abagabo by'umwihariko abo muri Hollywood bari kugendera kure Lopez kuko badashaka ko abagwisha mu mutego wo gukundana.

US Weekly yagize iti: ''Abagabo i Hollywood ntawe uri kureba irihumye Lopez muri iyi minsi kuko bazi ko ari gushaka umukunzi mushya nyuma yo gutandukana n'umugabo wa kane. Bazi ko icyo aba yishakira ari ugukundana n'umugabo w'icyamamare kandi bagahita b'abana byihuse, nyamara ngo ntabwo ashoboye inshingano z'umugore ahubwo aba yishakira guhora imbere y'aba paparazzi''.

Ni mu gihe TMZ yatangaje ko uyu muhanzikazi benshi bita J-Lo atari kurebwa irihumye n'abagabo kuko bazi ko ari gushaka 'igipimo gishya' (umukunzi mushya) kandi akaba ashaka igipimo gifite izina muri Hollywood. Iki ngo nicyo kiri gutuma bagenzi be b'abagabo mu myidagaduro ntawe uri kumuha umwanya ngo atamushyira muri uwo mutego.

Jennifer Lopez w'imyaka 54 uri kuvugwaho kuba ari gushakisha umukunzi mushya, azwiho kuba yarakundanye n'abagabo benshi b'ibyamamare bagera ku 8 barimo P.Diddy, Drake, Alex Rodriguez, Casper Smart, French Montana, Tommy Mottola, Wesley Snipes n'abandi, ndetse akaba amaze guhana gatanya n'abagabo 4.

Biravugwa ko abagabo bo muri Hollywood bari kugendera kure Jennifer Lopez

Lopez yagiye akundanaho n'abagabo batandukanye b'ibyamamare






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND