Kigali

Afurika y'Epfo itewe impungenge na politiki ya Donald Trump

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/11/2024 12:56
0


Afurika y’Epfo yatangaje ko ifite impungenge ko itorwa rya Donald Trump watorewe kongera kuba Perezida w'Amerika, rishobora kugira ingaruka mbi ku biganiro byo gufata icyemezo ku kibazo cy'ihindagurika ry’ibihe.



Gutorwa kwa Donald Trump uzayobora Amerika guhera mu mwaka utaha no gusenyuka kwa guverinoma ihuriweho n’u Budage muri iki Cyumweru, bibaye hasigaye iminsi mike ngo ibiganiro bigamije kugabanya ubushyuhe bw’Isi bitangire.

Abahanga bakurikiranira hafi imihindagurikire y’ikirere, bavuga ko ubushyuhe bwiyongera butera ingaruka nyinshi zirimo n’umwuzure. Ari nayo mpamvu iyi nama igiye kuba ngo hafatwe ingamba zo kubyirinda.

Minisitiri w’ibidukikije muri Afurika y'Epfo, Dion George, yatangaje ko igihugu cye gishidikanya ku cyemezo cy’Amerika kiri imbere kuri gahunda yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Ibihugu bihangayikishijwe n’imihindagurikire y’ikirere kandi bihangayikishijwe n’uko ubutaha Amerika izayoborwa na Perezida Donald Trump, imaze kwerekana ko raporo z’imihindagurikire y’ikirere zatewe na gaz ya parike mu bihugu byateye imbere ari ibinyoma.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND