Kigali

Nyuma y’imyaka 9, Safi Madiba yasubiye mu Bufaransa- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/11/2024 15:15
0


Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Niyibikora Safi wamamaye nka Safi Madiba yamaze kugera mu Mujyi wa Lyon mu gihugu cy’u Bufaransa, mu gitaramo cye cya mbere agiye kuhakorera nyuma y’igihe atumiwe na sosiyete zinyuranye zitegura ibitaramo.



Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Kimwe’ yageze muri kiriya gihugu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024, ni nyuma y’igihe cyari gishize ararikiriye abafane be n’abakunzi b’umuziki kwitegura igitaramo gikomeye nk’iki. 

Safi Madiba yabwiye InyaRwanda,ko imyaka 9 yari ishize adakangira mu Bufaransa ‘ariko si ubwa mbere mpageze’. Ati “Imyaka 9 yari ishize ntagera mu Bufaransa, ubwo mperuka hano byari ugutembera gusa, ariko kuri iyi nshuro mpageze ngiye mu kazi, aho nateguye igitaramo ngiye kuhakorera.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura ama-Pound 25 mbere y'umunsi wacyo. Ni igitaramo cyateguwe na Sosiyete ya Fabiluxa Afro isanzwe itegura ibitaramo muri kiriya gihugu.

Safi Madiba yaherukaga gutaramira muri Leta ya Arizona mu gitaramo yahuriyemo na Emmy. Ni ubwa mbere yari ataramiye muri iriya Leta. Iki gitaramo yagikoze ashyigikiwe n'abarimo Bad Rama, Frank Joe n'abandi.

Ni ibitaramo yakoreye muri Amerika abifashijwe na Sosiyete y'umuziki ya The Mane Hub Entertainment yashinzwe na Bad Rama. Ibitaramo bya mbere muri kiriya gihugu yabikoze guhera ku wa 4 Ukwakira 2024.

Safi Madiba aherutse kubwira InyaRwanda, ko iki gitaramo agiye gukorera mu Bufaransa azagihuza no kumurikira abakunzi be Album ye ya mbere yise ‘Back to Life’. 

Ati “Natumiwe muri kiriya gitaramo, ariko nanone nabihuje no kumurika Album yanjye. Urabizi ko nayimuritse ariko ntabwo ntigeze nkora ibitaramo byo kuyimurika. Rero, kuri iyi nshuro ni umwanya mwiza ku bafana n’abakunzi b’umuziki wanjye.” 

Uyu muhanzi uherutse kubona ubwenegihugu bwa Canada, avuga ko azita cyane ku ndirimbo ze zakunzwe muri iki gitaramo, ariko kandi azanaririmba zimwe mu zigize Album ye nshya.

Ati “Icyo abantu bakwitega ni ukubaririmbira Album yanjye. Muri iki gihe kandi ndigukora kuri Album yanjye ya kabiri, ariko ntabwo nayishyira hanze Album yanjye ya mbere narayimurikira abantu mu buryo bwo kubakorera ibitaramo. Ni uko bimeze.”

Album ye azamurikira muri iki gitaramo iriho indirimbo nka ‘Got it’ yakoranye na Meddy, ‘Kimwe kimwe’, ‘Good Morning’, ‘Nisamehe’ yakoranye na Riderman, ‘Sound’, ‘Remember Me’, ‘I won’t lie to you’, ‘I Love you’, ‘Kontwari’, ‘Hold me’ yakoranye na Niyo D, ‘Igifungo’, ‘In a Million’ yahuriyemo na Harmonize, ‘My Hero’, ‘Original’, ‘Muhe’, ‘Fine’ yakoranye na Rayvanny, ‘Ntimunwa’ yakoranye na Dj Marnaud ndetse na ‘Vutu’ yakoranye na Dj Miller. 

Yakozwe na ba Producer barimo Made Beat, Junior Multisystem, Pacento, Devon, Element, Davydenko ndetse na Knox Beat.

Safi Madiba yakiriwe mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa aho agiye gukorera igitaramo cye cya mbere
  

Safi yatangaje ko imyaka 9 yari ishize adakandagira muri iki gihugu bitewe n'ubuzima bwe bwa buri munsi 

Safi yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo muri iki gitaramo azamurikiramo Album ye ya mbere 

Safi Madiba ari kumwe n'abantu bamutumiye muri iki gitaramo mbere y'uko yerekeza kuri Hotel 

Safi yakirijwe indabo ubwo yageraga ku kibuga cy'indege mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND