Nyuma y’umukino ikipe ya Golden State Warriors yatsinzwemo na Cleveland Caliers, umukinnyi wayo Moondy Moses yavuze ko muri Golden State Warriors bashimishijwe n’imyitwarire myiza iranga umunyabigwi Stephen Curry irimo kwicisha bugufi no kumva bagenzi be.
Mu gihe Stephen Curry akomeje kwigaragaza nk'umukinnyi udasanzwe mu mateka ya NBA, umwihariko we ntushingiye gusa ku bushobozi afite bwo gutsinda amanota ya kure cyangwa ibikombe byinshi amaze kwegukana. Ahubwo, abakunzi ba Basketball ndetse n’abakinnyi bagenzi be, by’umwihariko Moses Moody, bamubonamo urugero rwiza mu myitwarire ye irangwa no gukoresha ukuri no kwicisha bugufi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Moody yatangaje
ko kimwe mu bintu bituma yubaha Curry ari ukuntu ari umunyakuri. Moody Moses yagize ati: “Icyo nkunda kuri Steph ni
uko ari umunyakuri, igihe adafite igisubizo ku kibazo, yivugira ati 'Oya, simbizi.'
Nyuma y'aho, aragerageza agashakisha igisubizo maze akagaruka agusubiza.
Umuyobozi mwiza agira uruhare mu kuzamura
iterambere rye, kandi ni byo Curry akora ku rwego rwa buri munsi muri Golden
State Warriors. Akazi ke ntikarangirira ku gutsinda amanota atatu cyangwa kubaka
ibigwi nka MVP inshuro nyinshi, ahubwo ari kubaka umuco mwiza mu ikipe, aho
buri mukinnyi yumva afite agaciro kandi afite ijambo”.
Uburyo Curry afasha ikipe ye atanga urugero rwiza rw'ubupfura, ukuri no kwiyemeza gukomeza kuba mwiza uko bwije n'uko bukeye, ni ibintu bikurura abakunzi be mu kibuga ndetse no hanze yacyo.
N’ubwo
aba mu bakinnyi ba NBA bafite ibigwi byinshi, kuba umuntu ushimangira
indangagaciro za kimuntu, kwiyoroshya no kubaha buri wese, ni ibintu bituma
ahabwa icyubahiro kitazibagirana.
N’ubwo abakinnyi ba Golden State Wariors bari
gushimagiza imyitwarire ye yo hanze y’ikibiga, mu gitondo cyo kuri uyu wa
Gatandatu byari bikiri ku wa Gatanu mu masaha yo muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, ikipe ya Golden State Warriors ntabwo yahiriwemo n’umukino yakinagamo
na Cleveland Cavaliers kuko Cavalires yatsinze Warriors amanota 136 ku 117.
Cleveland Cavaliers yatsinze Golden State Warriors
Moondy Moses yashimagije imyitwarire ya Stephen Curry yo hanze y'ikibuga
TANGA IGITECYEREZO