Kigali

Colonel (Rtd) Richard Karasira utakiri Chairman wa APR FC azibukirwa kuki?

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:9/11/2024 11:05
1


Gusubira kuri gahunda yo gukinisha abakinnyi b'Abanyamahanga no gufungura imiryango ku bafana ni bimwe mu byo uwari Chairman w'ikipe ya APR FC, Colonel (Rtd) Richard Karasira azibukirwaho mu gihe yamaze kuri uyu mwanya.



Ku wa Kane taliki ya 7 Ugushyingo 2024 ni bwo hagiye hanze amakuru avuga ko uwari Chairman w'ikipe ya APR FC, Colonel (Rtd) Richard Karasira yamenyeshejwe ako atakiri kuri uyu mwanya.

Ibi byari nyuma y'uko uwari Team Manager w’iyi kipe, Eric Ntazinda ndetse n’uwari ushinzwe umutungo, Kalisa Georgine nabo basezerewe muri iyi kipe nyuma yo guterwa mpaga ku mukino w’umunsi wa munani bahuyemo na Gorilla FC.

Col (Rtd) Richard Karasira yari yarageze ku nshingano zo kuba Chairman wa APR FC muri Kamena 2023, asimbuye Gen. Mubarakh Muganga. Nubwo nta gihe kinini yari amaze kuri uyu mwanya dore ko ari mu bayobozi ba APR FC bamaze igihe gito, ariko Col (Rtd) Richard Karasira hari ibyo azibukirwaho;

1. Mu gihe cye, APR FC yasubiye kuri gahunda yo gukinisha abakinnyi b'Abanyamahanga

Mu mpeshyi y'umwaka ushize ni bwo ikipe ya APR FC yasubiye kuri politiki yo gukinisha abakinnyi b'Abanyamahanga nyuma y'imyaka 11 iyivuyeho dore ko byaherukaga mu mwaka w'imikino wa 2011/12.

Nubwo utahamya ko ari we wafashe uyu mwanzuro ariko igihe cyari kibaye kinini abafana b'ikipe y'Ingabo z'igihugu basaba ko iyi kipe bihebeye yasubira kuri gahunda yo gukinisha Abanyamahanga dore ko ari cyo babonaga nk'igisubizo cyabafasha kwitwara neza mu mikino mpuzamahanga.

Col (Rtd) Richard Karasira avuye ku nshingano zo kuba Chairman wa APR FC amaze gusinyisha abakinnyi b'Abanyamahanga 15 barimo 8 yasinyishije rugikubita ari bo; Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’, Umunya-Uganda Taddeo Lwanga, Umurundi Ndikumana Danny, Umunya-Nigeria Victor Mbaoma, Umunya-Cameroun Apam Assongwe Bemol, Umunyezamu wo muri Repubulika ya Congo Pavelh Ndzila n'Umunya-Sudani Sharaf Eldin Shaiboub n’Umunya-Cameroun Banga Salomon Bindjeme Bienvenu.

Abo yasinyishije mu mpeshyi y'uyu mwaka ni abakinnyi 7 ari bo; Chidiebere Johnson Nwobodo na Odibo Godwin bakomoka muri Nigeria,Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yassif bakomoka muri Ghana, Aliou Souané ukomoka muri Senegal, Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania na Mamadou Bah ukomoka muri Mali.

2.APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona idatsinzwe

Colonel (Rtd) Richard Karasira ari Chairman wa APR FC, iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona ya 2023/24 idatsinzwe umukino n'umwe. Ikipe y’Ingabo z'igihugu yasoje Shampiyona ifite amanota 68, aho yarushaga Rayon Sports ya kabiri amanota 11.

3.APR FC yakinguriye imiryango abafana 

Mu myaka yashize abafana b'ikipe ya APR FC bagiye bakunda kugaragaza ikibazo ko bigizwa kure y'ikipe yabo aho bamwe bagaragaza ko no kujya kureba imyitozo yayo biba bitoroshye. Col (Rtd) Richard Karasira ari Chairman w'ikipe ya APR FC ibi byarahindutse abafana begerezwa ikipe yabo, bemererwa kureba imyitozo kenshi gashoboka.

Usibye ibi kandi n'abafana bavuye mu yandi makipe bahawe ikaze nk'aho uwitwa Ntakirutimana Isaac uzwi nka Sarpong w’i Nyamirambo wari umwe mu bafana bakomeye ba Rayon Sports yerekeje muri mukeba APR FC aho yavugaga ko yagiye gushaka ibyishimo yaburiye muri Murera.

Icyo gihe uyu mufana yakiriwe na Col (Rtd) Richard Karasira ndetse n’Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga, Munyarubuga François uzwi nka Songambere ari na we wamurahije cyangwa se wamubatije nk'uko bakunze kubivuga.

Nubwo hari ababimushimira ariko hari n'abagaragaje ko ibi bidakwiye mu ikipe y'Ingabo z'igihugu ndetse bakavuga ko ari akavuyo kakaba kanatumaga iyi kipe ititwara neza muri iyi minsi.

4.Col (Rtd) Richard Karasira avuye ku buyobozi bwa APR FC ibijyanye n'imikino mpuzamahanga byaranze

Ubwo uyu mugabo yari umuyobozi mu gihe kigana n'amezi 16 ikipe ya APR FC yitabiriye amarushanwa atandukanye mpuzamahanga gusa ntabwo yagiye ishobora kwitwara neza bijyanye nuko hari aho yabaga isabwa gutwara igikombe ntibikore.

Muri CAF Champions League mu mwaka wa mbere wa Col (Rtd) Richard Karasira, ntabwo byagenze neza kuko APR FC mu ijonjora rya mbere yasezereye Gaadiidka FC yo muri Somalia nta nkuru naho mu ijonjora rya kabiri inyagirwa na Pyramids FC yo mu Misiri aho yayisezeye ku kinyuranyo cy'ibitego 6-1. 

Mu mwaka we wa kabiri muri CAF Champions League ho nibura wabonaga ko hari intambwe yatewe aho mu ijonjora rya mbere yasezereye Azam FC yo muri Tanzania naho mu ijonjora rya kabiri igasezererwa n'ubundi na Pyramids FC gusa itanyagiwe nk'uko byari byagenze mu mwaka ushize.

Ikipe ya APR FC kandi yitabiriye irushanwa rya Mapinduzi Cup ryaberaga Zanzibar aho yasezerewe na Mlandege muri 1/2. Aha benshi bavugaga ko APR ariyo ikwiye kwegukana iki gikombe bitewe nuko ariyo kipe ifite izina rinini yari yitabiriye iri rushanwa.

Colonel (Rtd) Richard Karasira ari Chairman wa APR FC iyi kipe kandi yitabiriye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup aho yitwaye neza ikagera ku mukino wa nyuma, gusa bikarangira itsinzwe kandi ariyo yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe. APR FC yatsinzwe na Red Arrows yo muri Zambia penaliti 10-9.

5.Col (Rtd) Richard Karasira yigeze gutangaza ko Rayon Sports atari umukeba wayo 

Abakunzi benshi mu mupira w'amaguru mu Rwanda bafata Rayon Sports na APR FC nk'amakipe y'amakeba, ariko Col (Rtd) Richard Karasira yarabihakanye avuga ko ikipe ya Rayon Sports batayifata nk’umukeba wabo bitewe nuko bayikubye 2 mu bikombe bamaze kwegukana.

Icyo gihe yagize ati "Kare nigeze gutekereza ubukeba njya numva muvuga nkibaza aho buturuka mbere na mbere, ese ubukeba sinzi n'icyo binavuga. Bamwe batwara ibikombe 20 abandi bagatwara ibikombe 6, mukunda kugereranya ibintu bitagereranywa. Ntimugakunde kugereranya ibintu bitagereranyika ariko niba ari ’adversary’ byo byaba ari byo ariko ni ikipe twubaha ubundi ifite abafana, ifite abantu bayikunda".

Colonel (Rtd) Richard Karasira bimwe mu byo azibukirwaho harimo kuba yaratwaranye na APR FC igikombe cya shampiyona adatsinzwe 

Colonel (Rtd) Richard Karasira ntabwo akiri Chairman w'ikipe ya APR FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HAKIZIMANA Nelson Aimable1 month ago
    Affande KARASIRA Richard uri ntagereranwa i Rubavu mu gihe cy'umutekano muke warwanye intambara yo kurwanya abacengezi ubifatanya no kubaka sport y'umupira w'amaguru ibyo kwibukirwaho ni byinshi,Imana iguhe umugisha kandi ikwagure ikuvane m'ubwiza ikujyana m'ubundi



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND