Kigali

Byagenze gute ngo indirimbo Ross Kana yari gukorera Ethiopia ayimukane muri Kenya?- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/11/2024 9:04
0


Umuhanzi David Rubangura [Ross Kana] wo mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM, yatangaje isohoka ry’amashusho y’indirimbo ‘Mami’ yakoreye mu gihugu cya Kenya, mu gihe byari byitezwe ko ashyira hanze iyo yakoreye mu gihugu cya Ethiopia.



Amashusho y’iyi ndirimbo yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 7 Ugushyingo 2024, ni mu gihe amezi icyenda yari ashize atumvikana mu bikorwa by’umuziki, ahanini bitewe no gutegura Album ye ya mbere izasohoka mu gihe kiri imbere.

Ross Kana yinjiye muri iyi Label asangamo abandi bahanzi barimo nka Bruce Melodie, Kenny Sol ndetse na Producer Element.

Uyu muhanzi agaragaza ko mu iyandikwa ry’iyi ndirimbo ‘Mami’ yifashishije Element ndetse na Diez Dola, ni mu gihe mu kuyitunganya mu buryo bw’amajwi yanononsowe na Bob Pro.

Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’uko muri Kamena yari yafashe urugendo yerekeza mu gihugu cya Ethiopia aho yagombaga gufatira amashusho y’indirimbo ye.

Ross Kana yabwiye InyaRwanda ko habayeho guhindura gahunda y’ibyo yagombaga gukorera muri Ethiopia. Ati “Twagiye muri Ethiopia tugomba kuhakorera indirimbo ariko byahindutse ku munota wa nyuma tugaruka mu Rwanda, njye n’ikipe twari kumwe.”

Uyu muhanzi avuga ko akigera mu Rwanda yahisemo gukomeza urugendo rwe muri Kenya ari naho yakoreye iyi ndirimbo. 

Ati “Navuga ko indirimbo nagombaga gukorera muri Ethiopia ntabwo ariyo y’iyi nakoreye muri Kenya, nahisemo guhindura ahanini bitewe n’ubutumwa bugize iyi ndirimbo nshya. Rero, iyo nagombaga gukorera muri Ethiopia izasohoka mu gihe kiri imbere.”

Ubwo yerekezaga muri Ethiopia, uyu muhanzi yari yavuze ko “Ibintu ngiyemo muri Ethiopia ni byinshi ariko bifitanye isano n’umuziki. Ngiye mu bucuruzi burenze bubiri ariko ndavuga ku muziki, nka 60% njyanywe n’umuziki. 

Ibyo ngiyemo birategura ibintu tugiye gushyira hanze vuba cyane. Ndabizeza ko mu ntangiriro z’ukwezi gutaha muzabona indirimbo nshya. Muri Ethiopia nzamarayo ibyumweru bitatu niyo gahunda ihari”

Amashusho y'iyi ndirimbo yakorewe mu bice bitandukanye byo mu Mujyi Dar Es Sallam muri Kenya. Yayafashe mu gihe kimwe n'igihe Bruce Melodie yari muri Kenya mu bikorwa byo kwamamaza ibihangano bye muri kiriya gihugu.

Agaragaramo inkumi zigaragaza mu mico itandukanye y'ibihugu. Kandi igaragaramo amazu menshi arimo imitako yo mu bihe byo ha mbere, ndetse n'imitako igezweho muri iki gihe.

Ross Kana yaherukaga gusohora indirimbo 'Sesa' imaze amezi icyenda agiye hanze, ndetse mu mezi arindwi ashize yayisubiyemo mu buryo bwa 'Accoustic'.

Ross Kana yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Mami’ yakoreye mu gihugu cya Kenya 

Ross Kana yavuze ko indirimbo yagombaga gukorera muri Ethiopia atari yo yakoreye muri Kenya 

Ross Kana avuga ko yari amaze igihe atumvikana mu muziki ahanini bitewe n’uko yateguraga Album ye ya mbere

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MAMI’ YA ROSS KANA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND