Kigali

Ariel Wayz yavuze ku musore wamuciye inyuma n'icyatumye atandukana na Juno Kizigenza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/11/2024 10:55
1


Umuhanzikazi Uwayezu Ariel wamenyekanye nka Ariel Wayzy, yavuganye gusubiza inyuma intekerezo atekereza uburyo yahaye imbabazi umusore wamuciye inyuma, ndetse n’uburyo yabanyemo mu rukundo na Juno Kizigenza kugeza ubwo batandukanye bitewe n'ibyo bagiye bavugwaho mu bihe bitandukanye muri sosiyete.



Baravuzwe harahava! Kugeza ubwo indirimbo nka 'Away' bahuriyemo yarebwe mu gihe gito ndetse babashije kubona ibiraka byabinjirije amafaranga afatika. 

Aba bombi bihariye imbuga nkoranyambaga mu myaka ibiri ishize, ku buryo amafoto bari kumwe ndetse n'amashusho yabo yagiye ahererekanwa mu bihe bitandukanye, ubundi bakisanga imbere y'itangazamakuru babazwa kuri iyi ngingo. 

Ariko muri iki gihe biragoye kubona bombi bari kumwe, ku buryo hari n'ameza bahuriraho buri umwe agatambuka ukwe.

Uyu mukobwa wize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo, aherutse gukorana indirimbo na Butera Knowless bise 'Katira'- Yabaye idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kugeza ubwo banatangiye gukora ibiganiro bahuriyeho bigamije kuyisobanura mu buryo bwimbitse.

Mu kiganiro bagiriye ku muyoboro wa 6 Records, Butera Knowless yabajije Ariel Wayz niba koko ibyo yabonye ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, ko yakundanye na Juno Kizigenza ari ukuri cyangwa kwari ukwamamaza imishinga yabo.

Ariel Wayz yumvikanishije ko bigitangira bombi bakundana urukundo rwiza, ariko ko byatangiye kuzamba ubwo sosiyete yatangiraga kubagiraho ijambo, buri wese avuga ibyo ashaka kuri bo.

Ati "Bigitangira byari byo (Aravuga mu minsi ya mbere)! Ariko nize ibintu byinshi rwose, sinzi niba n'abandi bantu baranyuze mu bintu nk'ibyo nanyuzemo. Ariko byari byo rwose tugitangira. Ariko ubwo twabishyiraga hanze mu bantu nibwo nyine byapfuye."

Uyu mukobwa yavuze ko urukundo rwe na Juno Kizigenza rwamusigiye amasomo akomeye arimo "kutazana inkundo zanjye muri 'Public' kuko buri muntu afite icyo akuvugaho'.

Ati "Ibaze uzanyemo umuntu noneho wikundira wahisemo, bahita bajya kumuvugaho nawe, ugasanga... byari byiza rwose tugitangira. Ariko twafashe umwanzuro wo gukomeza kuba inshuti gusa."

Ariel Wayz avuga ko ibiganiro yagiranye na Juno Kizigenza byagejeje ku kwiyemeza gukomeza kuba inshuti, kandi yishimira uko umubano wabo uhagaze muri iki gihe.

Uyu mukobwa yavuze ko nyuma yo gutandukana na Juno Kizigenza, yakomeje ubuzima, kandi yahisemo gukomeza kubaho ubuzima ushaka. Ashimangira ko yigeze kubaho mu rukundo mbere y'uko akundana na Juno Kizigenza.

Yavuze ko yamenye urukundo bya nyabyo umunsi afata icyemezo cyo kubabarira umusore wamuciye inyuma.

Ati "Ntabwo nkunda kwizirika ku rukundo. Ahubwo mpitamo kwisanzura no kudata umwanya wanjye, iyo bidakunze ndabikubwira. Ndiyumvamo ko nigeze kubaho mu rukundo.

Nabaye mu rukundo. Impamvu nakubazaga urukundo ni iki? Ni ukubera ko namenye ko nari mu rukundo mbabariye umuntu twari turimo gukundana, naramubabariye, yari yanciye inyuma. Ibaze kuri njye ku kubabarira wanciye inyuma!!! Ubundi ugikora bihita birangira."

Uyu mukobwa yavuze ko kiriya gihe yagize 'umutima ubabarira' kandi yibagirwa vuba amakosa yari yakorewe n'umusore. Anavuga ko nyuma yo gucibwa inyuma, urukundo rwakomeje kurandaranda.

Ariel Wayz avuga ko kiriya gihe cyamuhaye ishusho y'uko yari mu rukundo rwa nyarwo. Kandi asobanura urukundo nk'igikorwa cyo gutanga imbabazi 'utagize icyo witeze nyuma'.


Ariel Wayz yatangaje ko yatandukanye na Juno Kizigenza kubera amagambo bakurikijwe n’abantu ku mbuga nkoranyambaga, aho buri wese yari abafiteho ijambo


Ariel Wayz yasobanuye ko gukorana indirimbo na Butera Knowless byari inzozi ze 

Ariel Wayz yavuze ko umunsi atanga imbabazi ku musore wamuciye inyuma, ari bwo yamenye ko yari mu rukundo rwitamuruye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KATIRA’ YA KNOWLESS NA ARIEL WAYZ

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MCHDX1 month ago
    Iyi ndirimbo nisawa



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND