Kigali

NBA: Steph Curry yakuyeho agahigo ka Barkley ubwo Warriors batsindaga Celtics

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:7/11/2024 12:31
0


Steph Curry yakuyeho agahigo k'umukinnyi w’ikirangirire Charles Barkley ku rutonde rw’abatsinze amanota menshi muri NBA ubwo Golden State Warriors yatsindaga Boston Celtics amanota 118 kuri 112 ku wa Kane.



Steph Curry w’imyaka 34 akaba amaze gutwara ibikombe bya NBA inshuro enye, yatsinze amanota 27 muri uyu mukino ndetse agatsinda na triple double, bikamugeza ku mwanya wa 30 ku rutonde rw’abakinnyi b’abahanga cyane ba NBA. Muri uyu mukino, Warriors kandi bishimiye intsinzi ya Gatanu yikurikiranya muri shampiyona y’uyu mwaka.

Mu gace ka Gatatu k’uyu mukino, Curry yatsinze inota rye rya 23,747 mu buzima bwe bwa NBA, ahita arusha Charles Barkley w’imyaka 61.

Barkley, umwe mu bakinnyi ba NBA wamenyekanye akanashyirwa muri Hall of Fame, yakunze kunenga cyane Steph Curry ndetse aherutse gutangaza ko Golden State Warriors itazitwara neza muri uyu mwaka.

Uretse umukino Spethen Curry yakuyeho agahigo ka Charles Barkley, mu yindi mikino yakinwe kuri uyu wa Kane muri NBA, ikipe ya Cleveland Cavaliers yashimangiye agahigo ko gutsinda imikino Icyenda yikurikiranya nyuma yo gutsinda New Orleans Pelicans amanota 131 kuri 122. Donovan Mitchell ni we watsinze amanota menshi ku ruhande rwa Cavaliers aho yatsinze amanota 29.

Ku rundi ruhande, Los Angeles Lakers batsinzwe na Memphis Grizzlies amanota 131 kuri 114, nubwo LeBron James yatsinze amanota 39, ari na yo manota menshi yatsinze muri uyu mwaka wa shampiyona mu mukino umwe. Umutoza wa Lakers, JJ Redick, yagize ati, "Yakinnye neza cyane. Afite hafi imyaka 40 ariko ni we wakinnye neza kurusha abandi muri ikipe. Ibi byerekana byinshi ku buzima bwe."

Stephen Curry yahigitse Charles Barkery
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND