U Rwanda rwungutse laboratwari igezweho mu by’ikoranabuhanga rya robots ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 100, izafasha mu guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga.
Kugira laboratwari
igezweho nk’iyi yatashywe ku mugaragaro mu Mujyi wa Kigali, ni imwe mu ntambwe
yaganisha muri icyo cyerekezo kijyanye n’inyigo yakozwe umwaka ushize igaragaza
ko u Rwanda ruramutse rushoye miliyoni 77 z’Amadorari mu gihe cy’imyaka 5,
igihugu cyakunguka miliyoni 500 z’Amadorari ahwanye na 6% by’umusaruro mbumbe
w’igihugu.
Abanyeshuri bo mu ishuri
yashyizwemo bayitezeho kubazamurira ubumenyi. Umuyobozi w’ikigo New Generation
Academy, Jean Claude Tuyisenge yabwiye RBA ko iyi igamije kuziba icyuho mu
ikoranabuhanga rya robots.
Mu bijyanye n’icyuho mu
by’ubumenyi mu ikoranabuhanga, 34% by’abanyeshuri barangiza amashuri makuru na
Kaminuza ni abagore mu gihe 20% bya ba rwiyemezamirimo mu by’ikoranabuhanga ari
abagore.
Ibi bitangajwe nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi n’iy’Ikoranabuhanga na Inovasiyo
[MINICT] hamwe n’ibindi bigo birimo n’icy’u Budage cy’Iterambere, GIZ,
bitangije gahunda igamije kwimakaza imikoreshereze ya robot mu mashuri uhereye
mu ay’abanza ‘National Robotics Program’ mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Binyuze muri iyi gahunda,
abarimu bazajya bifashisha robots zubakanye ikoranabuhanga, mu kwigisha
abanyeshuri amasomo basanzwe bakurikirana.
Ni nyuma y’uko bigaragaye
ko robots zikoreshejwe mu myigishirize byoroha kwigisha amasomo ya siyansi,
ikoranabuhanga n’imibare [STEM] kuko abanyeshuri babyiga bishimye, akabafasha
mu kuzamura ubushobozi bwo gutekereza mu bwisanzure no guhanga ibishya.
Ikindi kandi izi robots zibabera nk’imfashanyigisho ku buryo bimwe biga mu magambo babasha kubyikorera, ku buryo biga binyuze mu gukora, bagasesengurana ubushishozi ibintu barebesha amaso kandi bashobora no gukoraho.
Umunyamabanga Uhoraho
muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda avuga ko
ishoramari rishyirwa mu bikorwaremezo biteza imbere ikoranabuhanga rizafasha
igihugu kugera ku cyerekezo gifite.
Ikoranabuhanga ryitezweho
kugeza u Rwanda ku ntego rwihaye yo kuzaba igihugu gifite ubukungu buringaniye
bitarenze mu 2035 n’ubukungu buhanitse muri 2050.
TANGA IGITECYEREZO