Ku nshuro ya mbere Kamala Harris yagize icyo avuga nyuma yaho atsinzwe amatora ya Perezida, akarushwa amajwi na Donald Trump. Mu gihe byari byitezweko ari bugaragaze ko atishimiye ibyavuye mu matora, Kamala yatunguranye avuga ko umutima we unyuzwe.
Ibi yabivugiye mu ijambo rye rya mbere yatanze nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora, aho yahagaze imbere y'imbaga y'abamushyigikiye muri kaminuza ya Howard University iherereye i Washington D.C.
Aha niho yavugiye ibintu byatunguye benshi bari biteze ko ari bunenge ibyavuye mu matora, nyamara we ahubwo akabishima ndetse akanagaragaza uko yabyakiriye.
Kamala Harris yatangije ijambo rye avuga ko anyuzwe. Ati: ''Uyu munsi umutima wanjye uranyuzwe, unyuzwe n'icyizere mwangiriye, urukundo mwanyeretse. Nshimishijwe n'uburyo twafatanije rwose nanyuzwe na buri kintu cyose''.
Uyu mugore w'imyaka 60 wari ufite inzozi zo kuba umugore wa mbere uyoboye Amerika, yongeye ati: ''Yego koko ibyavuye mu matora si byo twifuzaga, ntabwo ari byo twarwaniye, ariko munyumve neza nimbabwira ko urumuri rw'amasezeramo meza y'Amerika ruzahora rwaka igihe cyose tudacitse intege. Turacyafite igihe kirekire cyo kurwana si aha urugamba rugarukiye tuzakomeza''.
Muri byinshi Kamala Harris yagarutseho, yasabye abamushyigikiye n'abarwanashyaka b'Abademokarate kudacika intege ndetse abizeza ko kuba iyi nshuro atatsinze atagiye kubirekeraho ahubwo ko azakomeza kugeza igihe akabirije inzozi zo kuyobora Amerika.
Yanagarutse kandi ku kuba azakomeza guharanira uburenganzira bw'abagore no kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu. Yasoje abasaba ko batacika intege nk'uko nawe atazicitse. Ati: ''Mwe kubabara cyangwa gucika intege kuko nanjye sinazicitse, urugamba ruracyakomeje''.
Kamala Harris yavuze ko umutima we unyuzwe nyuma yo gutsindwa amatora
Yashimiye abamushyigikiye abasaba kudacika intege
TANGA IGITECYEREZO