Roy Jones Jr wabaye ikirangirire mu iteramakofe ku isi, wigeze no guhangana na Mike Tyson mu mukino wa gicuti, yatangaje uko abona umukino uteganyijwe tariki ya 15 Ugushyingo hagati ya “Iron” Mike Tyson na Jake Paul, uzabera kuri AT&T Stadium i Arlington, Texas.
Roy Jones Jr., umwe mu bakinnyi babashije kwegukana ibikombe mu byiciro bitandukanye mu iteramakofe, yatanze igitekerezo cye ku gishobora kuva mu mukino w’iteramakofe utegerejwe na benshi.
Nk'uko byatangajwe na Izquierdazo.com, Roy Jones Jr. yavuze ku mbaraga zidasanzwe za Tyson. Yagize ati: “Mike aracyafite imbaraga n’umuvuduko bidasanzwe, nubwo afite imyaka 58.
Ashobora gufata Paul
akamukubita hasi igihe icyo ari cyo cyose. Mike ni umuntu udapfa gushirwa hasi kandi
ufite uburyo butungurana bwo gukina, n’ubwo atakiri muto.”
Yakomeje agira ati: “Niba Tyson abona ko
afite imbaraga zihagije zo kurangiza umukino, ashobora no gutsinda ku manota,
akagera ku musozo w’imirwano yose.”
Uyu mukino uzaba ari uwa mbere kuri Tyson kuva muri 2005 kuko yari yarabiretse yiyemeza kugaruka aje guhasha Jake Paul wari umaze igihe yidoga, mu gihe Jake Paul, umu-YouTuber w’imyaka 27, amaze kugira imikino 11 yatsinzemo incuro 10, atsindwa rimwe.
Mu minsi ishize, amashusho yerekanye Tyson
akora imyitozo yagaragaje ko umuvuduko n’imbaraga ze zikiri ku rwego rwo
hejuru, ibintu bikwiye guhangayikisha Jake Paul mu gihe umukino wegereje ku wa
Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo.
Uyu mukino wemejwe n’Ishyirahamwe
ry’Iteramakofe muri Texas, uzaba ugizwe n’ibiruhuko umunani, buri kimwe
kizamara iminota ibiri, kandi bazakoresha utwenda dufite ibiro 14 aho kuba ibiro
10, mu rwego rwo kurinda abakinnyi bombi ku rwego rwo hejuru.
Roy Joses Jr yashimangiye ko Mike Tyson azatsinda Jake Paul
Kuwa 15 Ugushyingo Jake Paul ategerejwe ku kibuga cy'imirwano na Mike Tyson i Texas
TANGA IGITECYEREZO