Kigali

Uko umuhanzikazi Sanii wo muri Amerika yisanze mu ndirimbo ya Safi Madiba-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/11/2024 12:01
0


Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Niyibikora Safi [Safi Madiba] yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Siwezi' igaragaramo Sanii usanzwe ari umuhanzikazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukorera umuziki muri Leta ya Arizona.



Safi yabwiye InyaRwanda ko yasohoye iyi ndirimbo mu rwego rwo kwitegura gutaramira mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa no kubwira abafana be n'abakunzi b'umuziki bamutegereje ko yiteguye kuba ibyishimo. 

Ni ubwa mbere uyu muhanzi azaba ataramiye muri kiriya gihugu. Ni mu ruhererekane rw'ibitaramo yatangiye atangiriye muri Canada, muri Amerika, ndetse yifuza ko bizagera no mu Rwanda.

Uyu muhanzi avuga ko kwifashisha mugenzi we mu mashusho y'iyi ndirimbo 'Siwezi' ari igitekerezo yahawe n'umuntu  baziranye ubarizwa muri Amerika. Ati "Hari umwe mu bantu tuziranye ubarizwa hariya muri Amerika wampuje n'uyu mukobwa, asanzwe anakora ibijyanye no gufata amashusho."

Willy Mutabazi niwe wagize uruhare mu kuba Safi Madiba yarifashishije uyu mukobwa usanzwe ari umuhanzikazi mu mashusho y’iyi ndirimbo. Uyu musore agaragaza ko akazi ke ka buri munsi ari ugufata amafoto ndetse n’amashusho mu bihe bitandukanye.’

Safi Madiba yavuze ko uretse kuba yarifashishije uyu mukobwa mu ndirimbo nta kandi kazi bahuriye cyangwa se indi mishinga y'indirimbo bashobora gukorana. Ati "Kugeza ubu nta y'indi mishinga duhuriyeho."

Sanii ugaragara mu ndirimbo ya Safi Madiba, konti ye igaragaza ko aherutse gushyira ku isoko indirimbo yise ‘Doucarrybarrettas?’ iri ku mbuga nka Apple. Uyu mukobwa ariko anafite ku isoko indirimbo zirimo nka 'Gaf', 'Genz', 'Fakeluv', 'Iwannabrich', 'Whatsnew', 'Genz', 'Fakeluv' n'izindi.

Ni ubwa mbere Safi Madiba wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Kimwe kimwe’, ‘I Love you’, ‘Hold Me’ n’izindi azaba ataramira muri kiriya gihugu.

Ni ku butumire bwa Sosiyete ya Fabiluxa Afro Event isanzwe itegura ibitaramo. Mu bihe bitandukanye yagiye itumira abahanzi bakomeye mu rwego rwo gususurutsa abakunzi babo.

Safi Madiba yavuze ko iki gitaramo agiye gukorera mu Bufaransa azagihuza no kumurikira abakunzi be Album ye ya mbere yise ‘Back to Life’.

Ati “Natumiwe muri kiriya gitaramo, ariko nanone nabihuje no kumurika Album yanjye. Urabizi ko nayimuritse ariko ntabwo ntigeze nkora ibitaramo byo kuyimurika. Rero, kuri iyi nshuro ni umwanya mwiza ku bafana n’abakunzi b’umuziki wanjye.”

Uyu muhanzi uherutse kubona ubwenegihugu bwa Canada, avuga ko azita cyane ku ndirimbo ze zakunzwe muri iki gitaramo, ariko kandi azanaririmba zimwe mu zigize Album ye nshya.

Ati “Icyo abantu bakwitega ni ukubaririmbira Album yanjye. Muri iki gihe kandi ndigukora kuri Album yanjye ya kabiri, ariko ntabwo nayishyira hanze Album yanjye ya mbere narayimurikira abantu mu buryo bwo kubakorera ibitaramo. Ni uko bimeze.”

Album ye azamurikira muri iki gitaramo iriho indirimbo nka ‘Got it’ yakoranye na Meddy, ‘Kimwe kimwe’, ‘Good Morning’, ‘Nisamehe’ yakoranye na Riderman, ‘Sound’, ‘Remember Me’, ‘I won’t lie to you’, ‘I Love you’, ‘Kontwari’, ‘Hold me’ yakoranye na Niyo D, ‘Igifungo’, ‘In a Million’ yahuriyemo na Harmonize, ‘My Hero’, ‘Original’, ‘Muhe’, ‘Fine’ yakoranye na Rayvanny, ‘Ntimunwa’ yakoranye na Dj Marnaud ndetse na ‘Vutu’ yakoranye na Dj Miller.

Yakozwe na ba Producer barimo Made Beat, Junior Multisystem, Pacento, Devon, Element, Davydenko ndetse na Knox Beat.

Safi atangaje iki gitaramo mu gihe aherutse gutaramira mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahuje no kwizihiza Umunsi w’Umuganura. Ni igitaramo yakoze ari kumwe n’abarimo Bad Rama, Frank Joe n’abandi.

Kanda hano ubashe kumva indirimbo z’uyu muhanzikazi Sanii  

Safi Madiba yatangaje ko yifashishije sanii mu mashusho y’indirimbo ye biturutse ku nshuti ye yabahuje  

Safi Madiba yavuze ko yasohoye iyi ndirimbo mu gihe ari kwitegura gutaramira mu Bufaransa 

Sanii asanzwe ari umuhanzikazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukorera umuziki muri Arizona  

Sanii niwe mukinnyi w’imena mu mashusho y’indirimbo ‘Siwezi’ ya Safi Madiba






 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SIWEZI’ YA SAFI MADIBA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND