Kigali

Itoteza, kwanduza abandi indwara: Ibyaha Baltazar Engonga wasambanije abagore 200 akurikiranyweho

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/11/2024 9:02
0


Magingo aya inkuru yabaye kimomo ku mugabane wa Afurika , ni iya Baltazar Ebang Engoga uri kugereranywa na P.Diddy nyuma yo gusanganwa amashusho 400 asambana n'abagore b'abandi bagera kuri 200 bo mu gihugu cya Guinee Equatorial barimo na mushiki wa Perezida Teodoro Obiang Mbasogo.



Ni muntu ki Baltazar Ebang Engoga waciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga?

Ubusanzwe Baltazar Ebang Engonga yari umuyobozi w'ikigo gishinzwe gukora iperereza ku mikoreshereze y'imari (ANIF) mu gihugu cya Guinee Equatorial. Ni umwanya yaramazeho imyaka irenga 7.

Baltazar ni umugabo wubatse ufite umugore bafitanye abana batandatu (6), ndetse akaba ari umwe mub ari bakomeye muri iki gihugu mbere y'uko amashusho 400 asambana n'abagore b'abandi ashyirwa ku karubanda.

Amashusho ya Baltazar asambana n'abagore 400 yamenyekanye gute?

Ibi byamenyekanye ubwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaraga amashusho menshi agaragaza Engonga asambana n’abagore batandukanye.

Aya mashusho yashyizwe ku karubanda n’abo mu nzego z’umutekano bari bataye muri yombi Engonga, bamukurikiranyeho icyaha cyo kunyereza umutungo, nyuma ubwo bamusakaga basanga abitse muri mudasobwa ye ayo mashusho arenga 400.

Bivugwa ko ubu busambanyi bwabereye ahantu hatandukanye harimo mu biro bya Engonga, mu mahoteli no mu bwiherero, kandi ngo igihe cyose yabikoraga, habaga hari ‘cameras’ zifata amashusho.

Haba hamenyekanye abagore b'abandi Baltazar yaryamanye nabo akabafata amashusho?

Nk’uko ibinyamakuru byo muri iki gihugu byabitangaje, Baltazar Engonga yasambanye n’abagore barenga 200 barimo ab’abakomeye muri iki gihugu n’abayobozi bakomeye. Harimo kandi mubyara we n’umugore w’umuvandimwe we.

Uyu mugabo kandi igitangaje yasambanye na mushiki wa Perezida Teodoro Obiang Mbasago ndetse biranavugwa ko amashusho yabo baryamanye ariyo yahise asibwa byihuse mu mashusho 400 yasanzwe muri mudasobwa ye.

Visi Perezida wa Guinée akaba n’umuhungu wa Perezida Obiang, Teodoro Nguema Obiang Mangue, yatangaje ko gukorera imibonano mpuzabitsina mu biro bitemewe, ateguza ko uzafatwa azirukanwa mu kazi.

Mangue uzwi nka Teodorin yagize ati “Imibonano mpuzabitsina ntiyemewe mu biro. Hashyizweho ingamba zo kubigenzura kandi umuntu uzongera kurenga kuri iri bwiriza azahanirwa imyitwarire mibi, anirukanwe.”

Ibinyamakuru byo muri iki gihugu bitangaza ko uretse gusambanya abagore akabafata amashusho batabizi, Baltazar akurikiranyweho ibindi byaha bikurikira:

Mbere y'uko atahurwa ko yaryamanaga n'abagore b'abayobozi bakomeye muri iki gihugu, Baltazar yari afungiye muri gereza yitwa Black Beach de Malabo, aho yarakurikiranyweho icyaho cyo kunyereza umutungo, kwakira ruswa, itotezwa, gukoresha nabi umwanya afite mu nyugu ze bwite hamwe n'icyaha cyo gusaba ruswa y'igitsina.

Umushinjacyaha mukuru w'iki gihugu, Anatolio Nzang Nguema yabwiye itangazamakuru ko hejuru y'ibi byaha byose Baltazae Engoga yari akurikiranyweho, hiyongereyemo icyaha cyo kwanduza  abandi ku bushake indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STD's) nyuma y'uko asuzumwe bagasanga arazirwaye.

Baltazar Ebang Engoga wasambanije abagore 200 akabafata amashusho, hejuru y'ibyaha yashinjwaga birimo ruswa n'itotezwa, hiyongereyeho icyaha cyo kwanduza abandi indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina  ku bushake

Baltzar Engoga asanzwe afite umuryango n'umugore bafitanye abana 6






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND