Quincy Jones wanditse amateka mu muziki no muri Sinema, wazamuye abarimo Michael Jackson na Will Smith ndetse waciye agahigo ko gutwara ibihembo bya 'Grammy Awards' bigera kuri 28, yitabye Imana afite imyaka 91 y'amavuko.
Amakuru y'urupfu rwa Quincy Delight Jones rwatangajwe n'ushinzwe ibikorwa bye by'umuziki, Arnold Robinson wasohoye itangazo rivuga ko uyu mugabo wanditse amateka mu muziki yitabye Imana kuri iki Cyumweru apfiriye mu rugo rwe i Los Angeles akikijwe n'umuryango we.
Ntabwo yigeze atangaza icyo Quincy Jones yazize, gusa yemeje ko yarageze mu gihe yacitse intege cyane atakibasha no kuva mu rugo iwe. Yapfuye amaze kuzuza imyaka 91 y'amavuko. Uyu mugabo yari umwe mu bubashywe mu myidagaduro yo muri Amerika nubwo yari takiyibamo cyane gusa bitewe n'ibyo yakoze byatumaga akundwa.
Quincy Jones yari umwanditsi w'indirimbo, uzitunganya mu majwi ndetse akanashora imari muri Sinema aho yubatse inzu izitunganya. Niwe wabonye bwa mbere impano ya Will Smith ahita atangira kumukinisha muri filime yashoyemo ifaranga yitwa ‘The Fresh Prince of Bel Air’.
Uyu mugabo kandi niwe wagize uruhare mu izamuka ry’icyamamare Michael Jackson. Yamutunganirije album ze 3 zatumye akundwa zirimo ‘Off The Wall’ mu 1979, ‘Thriller’ mu 1982 hamwe na ‘Bad’ mu 1987.
By'umwihariko Quincy Jones niwe wanditse ndetse anatunganya indirimbo yamamaye ‘We Are The World’ yakozwe bwa mbere mu gutabariza abaturage ba Ethiopia bari bishwe n’inzara. Iyi ndirimbo kandi yagiye ikoreshwa nyuma mu gutabariza igihugu cya Haiti n’ahandi henshi.
Quincy Jones niwe wabaye umwirabura wa mbere wanditse indirimbo ya filime watwaye igihembo cya Grammy Award mu 1967, ndetse aba umwirabura wa mbere watwaye iki gihembo utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi mu 1972.
Uyu mugabo benshi bitaga umuhanga w’umuziki, yabihagaritse mu 2013 bitewe n’izabukuru. Afite ibihembo 28 bya ‘Grammy Awards’ ndetse mu 1992 yahawe igihembo cyihariye cyitwa ‘Grammy Legend Award’ ashimirwa uruhare yagize mu kuzamura umuziki.
Ibigwi bye byagiye bikinwamo filime zinyuranye zirimo izavugaga ku buzima bwe bwite harimo ‘Quincy’ yasohotse mu 2018, naho mu 2019 hasohotse iyitwa ‘The Black Godfather’ yerekana ibyamamare yazamuye birimo Michael Jackson, Will Smith, Diana Ross, Ray Charles n’abandi.
Quincy Jones wanditse akanatunganya indirimbo yakunzwe 'We Are The World' yitabye Imana afite imyaka 91 y'amavuko
Quincy Jones yari yibitseho ibihembo 28 bya 'Grammy Awards'
Uyu mugabo niwe wagize uruhare mukuzamura Michael Jackson
Quincy ni nawe wazamuye Will Smith
TANGA IGITECYEREZO