Minisiteri y’Ibikorwaremezo yamaze gutangaza ko Guverinoma y’u Rwanda izahagarika gutanga ibyangombwa kuri moto zinywa lisansi yakire gusa izikoresha amashanyarazi, himakazwa ihame ryo gutwara abantu n’ibintu mu buryo butangiza ibidukikije.
Muri Gicurasi mu 2019, moto zikoresha amashanyarazi zatangiye imirimo yo
gutwara abagenzi mu Rwanda, akaba ari naho iyi serivisi yari itangiriye bwa
mbere ku Isi.
Ni umushinga mugari, aho
biteganyijwe ko izi moto zikoresha amashanyarazi zizasimbura izikoresha lisansi
bitarenze mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2025 nk’uko byemejwe na Minisiteri
y’ibikorwaremezo mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kwirinda
ingaruka z'imihindagurikire y’ibihe.
Kugira ngo izi moto
zigende zikoresha batiri ikoreshwa hagati y’ibilometero 65 na 70 ubundi ukajya
guhinduza kuri sitasiyo zabugenewe ziri ahantu hanyuranye mu Mujyi wa Kigali
ari zo; iya Rwandex, Nyabugogo na Kimironko.
Ibijyanye no kutangiza
ikirere, hagaragajwe ko izi moto ari igisubizo. Ibi bijyana n’ubushakashatsi
bwamuritswe n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) mu 2017
bwagaragaje ko ibiza ku isonga mu guhumanya umwuka uhumekwa mu Rwanda harimo
umwotsi w’imodoka, moto, imyotsi y’amakara n’inkwi n’ibindi.
Iyo witegereje ingano
y’iyi moto n’izisanzwe ubona ko yo ari nini ndetse iraremereye, motari
ntibimusaba kuyihata imigeri ngo ihaguruke kuko yo ari ‘automatique’.
Uretse kubona ko urimo
uva ahantu hamwe werekeza ahandi, ntushobora kumva ijwi rihinda rituruka muri
moteri cyangwa mugasohora mwotsi.
Mu mwaka ushize wa 2023 u
Rwanda rwari rwihaye intego yo kugera kuri moto zikoresha amashanyarazi 2500,
mu gihe biteganyijwe ko uyu mwaka ugomba kurangira zimaze kurenga ibihumbi 10.
Mu 2020 Minisiteri
y’Ubuzima mu Rwanda yagaragaje ko buri mwaka mu mavuriro hakirwa miliyoni
eshatu z’abivuza indwara z’ubuhumekero barimo 13% bazitewe n’ihumana
ry’ikirere.
Ikigo cy’igihugu
gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA kivuga ko u Rwanda rufite intego
y’igihe kirekire yo kuba igihugu kitohereza imyuka ihumanya ikirere nk’uko
bigaragara mu cyerekezo 2050.
U Rwanda kandi rufite
intego y’uko kugeza mu mwaka wa 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38%
imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ni
kimwe mu bizafasha kugera kuri iyo ntego.
TANGA IGITECYEREZO