Rurangiranwa mu muziki w’igihugu cy’u Burundi, Nimbona Jean Pierre wamenyekanye nka Kidum, yakoze ibitaramo bikomeye yizihirijemo isabukuru y'imyaka 50 ishize abonye izuba, n'imyaka 40 ishize ari mu rugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga, bihurirana n’impano ya Bibiliya yahawe n’umubyeyi we.
Uyu mugabo yaherukaga i Kigali muri Kanama 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ubwo yizihizaga ibitaramo 100 amaze gukorera mu Rwanda.
Mu myaka 40 ishize ari mu muziki, Kidum yabaye umuhanzi Mpuzamahanga ndetse yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Yaherukaga mu gihugu cya Canada, muri Amerika, mu Bubiligi, muri Kenya aho asanzwe atuye n’ahandi hanyuranye.
Yigaragaje nk’umuhanzi w’imbaraga zidasanzwe. Ndetse kuva mu Kwakira 2024 yari yatangaje ko azakorera mu gihugu cye cy’amavuko igitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki.
Ni ibirori yavuze ko byahuriranye n’isabukuru y’imyaka 50 ishize anezeza abakunzi be binyuze mu ndirimbo zinyuranye. Yataramiye ahantu hanyuranye cyane cyane mu gace ka Kinama mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.
Yataramiye mu gace ka Kinama kubera ko ariho avuka. Ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu, byavuze ko ibi birori bye byitabiriwe n’abanyacyubahiro mu nzego zinyuranye z’Igihugu barimo nka Minisitiri w’Umutekano, Martin Niteretse. Ni ibitaramo byitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bibiri.
Mu ijambo rye, Kidum yumvikanishije ko imyaka 50 ishize ari mu muziki kubera ko gukunda ibyo akora, ariko kandi Imana yabaye mu ruhande rwe.
Ati “Nkunda igihugu cyanjye kandi nkunda n’Imana. Nzirikana kandi agace ka Kinama kuko ariho navukiye, kandi nkunda n’abahatuye, ni nayo mpamvu nahisemo kuza gukorera isabukuru yanjye aho navukiye.”
Kidum wamamaye mu ndirimbo nka ‘Amosozi y’urukundo’, yavuze ko isabukuru y’imyaka 50 ishize abonye izuba yagenze neza, biturutse mu kuba umubyeyi we yamuhaye impano ya Bibiliya. Ati “Imyaka 50 irashize mbayeho. Umubyeyi wanjye yampaye umugisha, ampa n’impano iruta izina izindi ‘Bibiliya’. Wakoze mubyeyi mwiza.”
Kidum ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini, ndetse yakoze indirimbo zikomeye zakomeje izina rye. Iyo yivuga yumvikanisha ko afite amazina benshi y'utubyiniriro (a.k.a) yagiye yiha cyangwa ahabwa n'abantu binyuze mu bihe by'ubuzima n'iby'umuziki yanyuzemo.
Ni
umwe mu bagabo benshi bafata nk'umuntu uzi gutera urwenya, ariko kandi abenshi
bamuziho ubuhanga bijyanye n'indirimbo aririmba.
Yagize ibihe byiza mu muziki, ku buryo nko mu bitaramo bye byo mu 2003 yari afite umubare munini w'abantu bahoranaga inyota yo kumubona. Ariko kandi imyaka amaze mu muziki, ituma ahora yitegura kuko abantu benshi bamaze kumubona igihe kinini, bituma iyo yitegura 'ntajenjeka'.
Kidum yivuga nk'umupfubuzi w'umuziki. Kandi avuga ko ashingiye ku buhanga n'ubumenyi afite mu muziki no kugenzura ababa bamuhanze ijisho mu gitaramo, bituma amenya uko yita kuri buri wese.
Mu gihugu cya Kenya ahakorera ibitaramo byinshi. Ndetse, yagiye aca ibintu mu bitaramo cyane, ubwo yabaga abyina ariko akanakora siporo zituma benshi bamuhozaho ijisho.
Gusimbuka, gukora siporo n'ibindi ni ibintu yaretse ubwo yari agejeje imyaka 40 kubera abana be bagize impungenge.
Kidum avuga ko kuramba mu muziki, yamenye kudakora ibikabyo, ahubwo ashyira imbere akazi. Asobanura ko kumara imyaka 50 mu muziki byaturutse ku kuba 'ntari umuririmbyi wa Studio gusa, Oya!.
Ati "Natangiriye muri Live mpita njya muri studio. Abandi batangirira muri studio bagahita bajya muri Live. Ni rimwe mu mabanga. Ikindi cya kabiri, gukunda ibyo ukora. Ntabwo nivanga ngore nk'ibyo abandi bakore."
Kidum
yasobanuye ko imyaka 50 ishize ari mu muziki kubera ko atari umuhanzi wa ‘Studio’
gusa’
Kidum yaherukaga i Kigali ubwo yizihizaga ibitaramo 100 yakoreye mu Rwanda mu bihe bitandukanye
Kidum
yavuze ko yakozwe ku mutima n’impano ya Bibiliya yahawe n’umubyeyi we muri ibi
birori
TANGA IGITECYEREZO