Kigali

Miss Shanitah mu gahinda ko kubura umuvandimwe we waririmbaga muri Healing Worship Ministry

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/11/2024 8:20
1


Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa 2021 ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umuvandimwe we Cherissa Tona Uwanjye wari usanzwe ari n'umuririmbyi w'itsinda Healing Worship Ministry ryamamaye mu ndirimbo zinyuranye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana zirimo nka "Mwami icyo wavuze" n'izindi.



Perezida wa Healing Worship Ministry yahoze yitwa Healing Worship Team, Muhoza Budete Kibonke yabwiye InyaRwanda ko bamenye urupfu rwa Cherissa Tona ahagana Saa Tanu z'ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024. Ati "Yaririmbaga muri Healing Ministry. Twamenye amakuru ahagana Saa Tanu z'ijoro ko yitabye Imana."

Kibonke yavuze ko imyaka itanu yari ishize Cherissa ari umuririmbyi wa Healing Worship Ministry, kandi bakoranye ibintu byinshi, kandi ko igihe kinini yagihariye amasomo ye no kuririmba muri korali nk’umuririmbyi washakaga kwiyegereza Kristo. 

Ati "Yari umuririmbyi mwiza ushaka kumenya Imana, ariko akazitirwa n'amashuri cyane. Ndumva mu minsi ishize ari nabwo yasoje amashuri. Ariko mu by'ukuri tubabajwe n'urupfu rwe rutunguranye."

Kibonke yavuze ko Cherissa yinjiye muri Healing Worship Ministry 'kubera ko umuryango we wasengeraga muri Power of Prayer, twabanaga mu itorero'. 

Ati "Yaje nk'umwana w'umubyeyi mu itorero, kimwe n'abandi babyeyi bose twasenganaga, bifuza ko abana babo baza mu murimo. Nawe ni ubwo buryo yajemo."

InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko ku wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2024, Cherissa yizihije isabukuru y'amavuko, hanyuma inshuti ze zikomeza kumufasha kuyizihiza kugeza kuri iki Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024 ari nabwo yasohokanaga n'inshuti ze.

Ubwo yari kumwe n'inshuti ze yakomezaga kuzibwira ko ashaka kujya kwifatanya na Korali, mu gihe yiteguraga kugenda abanza kunyura mu bwiherero. Ariko, inshuti ze zakomeje kubona ko yatinze, zitangira kwibaza uko byagenze, bagiyeyo basanga niho yaguye.

Cherissa yari aherutse gusoza amasomo ye muri Kaminuza ya African Leadership University. Ku wa 15 Nyakanga 2024, yifashishije konti ye ya Instagram, yari yagaragaje ko yishimiye kugera kuri ‘Bachelor’s Degree’ ebyiri ndetse na ‘Master's’ imwe.

Cherissa Tona Uwanjye [Uwa Gatatu uvuye ibumoso] ari kumwe n’abavandimwe be ndetse na Mama we, ubwo yatangazaga ko yasoje amasomo ye muri African Leadership University- Miss Umunyana  Shanitah [Ubanza iburyo] Cherissa Tona yari asanzwe ari umuririmbyi wa Healing Worship Ministry, ndetse mu gihe cy’imyaka itanu yari amazemo ashimirwa uruhare mu ivugabutumwa Healing Worship Ministry yasobanuye Cherrissa nk’umuririmbyi wagize uruhare mu iyaguka ry’iri tsinda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwineza 1 month ago
    Nukuri birababaje peee yesu amuhe iruhuko ridashir



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND