Abanya-Nigeria batuye muri Libya bari gufungwa nyuma y'uko impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku mugabane w'Afurika, CAF ,ifatiye ibihano iki gihugu byo kugitera mpaga mu mukino cyagombaga gukinamo na Nigeria.
Tariki ya 26 z'ukwezi gushize nibwo CAF yatangaje ko ikipe y'igihugu ya Libya yahanishijwe guterwa mpaga ku mukino yagombaga kwakiramo Nigeria mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco ndetse inacibwa amande y'ibihumbi 50 by'Amadolari azishyurwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.
Iki gihugu cyafatiwe ibi bihano nyuma yo kwakira nabi abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Nigeria mbere y'uyu mukino bateweho mpaga wagombaga kuba warakinwe tariki ya 15 z'uku kwezi.
Libya yayobeje indege y'ikipe y'iki gihugu aho kugwa i Benghazi ahazabera umukino wo kwishyura ahubwo igwa i Tripoli. Nkaho ibi bidahagije ubwo abakinnyi ba Nigeria bageraga ku kibuga cy'indege i Tripoli bafunguranweyo ndetse banamburwa ibyo kurya bari bafite na interineti ikurwaho.
Ibi nibyo byatumye abakinnyi b'iyi kipe y'igihugu baza gufata umwanzuro wo kwanga gukina uyu mukino bafata rutemikerere basubira iwabo babiharira CAF ngo azabe ariyo ifata umwanzuro.
Nyuma y'ibi bihano kuri ubu Libya yafashe umwanzuro wo gufunga Abanya-Nigeria batuye muri iki gihugu badafite ibyangombwa byuzuye bibemerera kuhaba ndetse bakabaca n'amafaranga angana n'Amadolari 500 y'Umusoro.
Abaturage bo muri Libya n'Ibinyamakuru byaho bishyigikiye uyu mwanzuro nk'aho hari icyitwa Libya News Today 1 cyashyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga zacyo abanyamakuru bacyo bashishikariza Leta gukomeza gukora kuri ibi ngo kuko n'ubundi nta cyo Nigeria ibungura dore ko nta n'umupaka bafite ubahuza nayo.
TANGA IGITECYEREZO