Amakipe ya Ntagengwa/Gatsinzi mu bahungu na Munezero/ Benitha mu bakobwa niyo yegukanye agace ka mbere ka shampiyona ya Volleyball yo ku mucanga (FRVB Beach volleyball Round 1).
Kuva ku wa Gatanu w'icyumweru gishize nibwo iyi mikino yateguwe na FRVB ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda yakinwaga ikaba yaberaga ku Kiyaga cya Muhazi ahitwa King Fisher.
Ku munsi w'ejo ku Cyumweru nibwo hakinwaga imikino ya nyuma aho ikipe ya Ntagengwa na Gatsinzi ndetse na Mukandayisenga Benitha afatanyije na Munezero Valentine aribo batsinze.
Ni agace ka mbere muri 3 tuzakinwa ku ngengabihe ya shampiyona ya Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball) aho aka gace kari karitabiriwe n’amakipe 32 abagabo n’abagore.
Mu cyiciro cy’abahungu hitabiriye amakipe (couples) 14 angana n’abakinnyi 28, Mugihe mu cyiciro cy’abakobwa ari amakipe 8 y’abakinnyi 16.
Muri aya makipe harimo kandi amakipe y’igihugu yari yahawe umwanya wo kongera gukinana mu rwego rwo gukomeza gutegura abakinnyi basanzwe bahagararira igihugu muri uyu mukino ndetse no kuzamura amanota yabo kuko iri rushanwa ritanga amanota ndetse rikaba ryemewe n’impuzamashyitahamwe y’umukino wa Volleyball ku isi FIVB.
Ku mukino wa nyuma Ntagengwa Olivier ndetse na Gatsinzi Venuste basanzwe bakinana no mu ikipe y’igihugu, batsinze amaseti 2-0 Kanamugire Prince ndetse na Paul Akan ukomoka mu gihugu cya Ghana ariko akaba asanzwe ari n’umukinnyi wa APR VC
Mu cyiciro cy’abagore ikipe ya Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha yatsinze amaseti 2-0 ikipe ya Nirere Aliane na Yankurije Francoise basanzwe bakinira ikipe ya POLICE VC.
Umwanya wa gatatu mu bagabo wegukanywe na Levi wakinanaga na Nzirimo Mandera naho mu bagagore wegukanywe na Ukupabi ukomoka muri Nigerian wafatanyaga na Mpeti Lolo Irene ukomoka muri Kongo (DRC Congo) ariko aba bose bakaba bakinira ikipe ya RRA.
Biteganyijwe ko hasigaye utundi duce tubiri tuzakinirwa mu bice bya Rubavu na Karongi muri Mutarama hagati ya tariki ya 3 na 5 na Kamena hagati ya tariki ya 16 na 18 mu gihe nta cyaba gihindutse.
TANGA IGITECYEREZO