Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yasobanuye impamvu hari abantu usanga bafatirwa mu makosa hagafatwa icyemezo cyo gutangaza imyirondoro yabo, mu gihe abandi iyabo igirwa ibanga.
ACP Boniface Rutikanga
yavuze ko uretse Miss Nshuti Divine Muheto wafashwe yatwaye imodoka yasinze,
hari n'abandi b'ibyamamare nk'abakinnyi, abahanzi n'abanyamakuru bakunze gufatirwa
muri aya makosa.
Asobanura impamvu
imyirondoro ya bamwe mu byamamare bifatirwa mu makosa arimo ubusinzi itangazwa
abandi ntitangazwe, ACP Boniface yagize ati: "Ari abanyamuziki, ari
abakina umupira w'amaguru, ari abari muri za 'comedy,' turabafata
n'abanyamakuru barimo. Gusa mu by'ukuri buriya umunyamakuru [...] ntabwo
twahita tubishyira ku karubanda.
Gusa nidutangira kumva ko
uvugwa ngo yaburiwe irengero, ntituzi aho ari, turavuga tuti 'rero reka
tubivuge kuko turabona bigiye gufata iyindi ntera.' Ariko mu by'ukuri ari
abanyamakuru, bose barimo turabafata. N'abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru
mpuzamahanga na bo turabafata kandi bakorera bimwe mu binyamakuru biri
'serious' ku buryo bamenye ko utwara ikinyabiziga wasinze akazi kabura."
Yasobanuye ko kubera ko
hari abo bishobora kubuza akazi bitewe n'aho bakorera, bahitamo kugira ibanga
imyirondoro yabo, ariko yongeraho ko bibaye ngombwa bayitangaza kuko nta tegeko
baba bishe.
Mu kiganiro
n'abanyamakuru bo mu Ntara y'Iburengerazuba cyibandaga ku gukomeza imikoranire mu kurwanya ibyaha n'ishusho y'uko umutekano wifashe, yasabye buri wese uruhare rwe mu
guhangana n'ikibazo cy'ubusinzi cyiganje mu rubyiruko kuko atari ikibazo
cyahagurukirwa na Polisi gusa.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga yasobanuye ko bahitamo gutangaza imyirondoro ya bamwe mu bafatirwa mu makosa kuko hari igihe sosiyete iba yibaza niba baraburiwe irengero
TANGA IGITECYEREZO