Kigali

Yikundira abakiri bato! Imiterere y'abakobwa P.Diddy yatumiraga mu birori byamukozeho

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/11/2024 10:56
0


Nyuma y'uko benshi bari bakomeje kwibaza ku birori byaberagamo ubusambanyi P.Diddy yakoreshaga, biri mu byatumye afungwa, ubu hatangajwe imiterere y'abakobwa yatumiragamo ibyo babaga bujuje.



Abakozi ba P.Diddy bamufashaga gutegura ibirori byasambanyirizwagamo abagabo n’abagore, bahishuye ibyagenderwagaho kugira ngo ab’igitsina gore bitabire ibyo birori.

Umwe mu bateguraga ibi birori yaganiriye n’ikinyamakuru New York Post abatangariza ko hari amategko n’amabwiriza byagenderwagaho kugira ngo umukobwa yemererwe kwitabira ibyo birori.

Kimwe mu by’ingenzi byitabwagaho, harimo ko uwo mukobwa yagomba kuba ari muto mu myaka kandi ashyushye nk’uko imvugo z’ubu zibivuga.

Abo bakobwa kandi bagombaga kuba ari beza bigaragarira buri wese, aho kuba uri muremure byarebwaga ku mwanya wa mbere kandi utarengeje ibiro 64.

Wagomba kuba kandi ufite mu nda zeru, nta bicece ufite, adafite tatuwaje, adafite amaherana menshi; mbese utaritobaguye wishyiraho imirimbo, icya nyuma ukaba ufite imisatsi miremire.

Umwe muri aba bakozi yakomeje avuga ko nyuma y’ibyo umukobwa yemererwaga kwinjira muri ibi birori yabazwaga utubazo duke nko kuba yamenya imyaka y’abashyitsi batumiwe n’ibindi bike, ariko avuga ko kuri bano bakobwa, iby’imyaka y’ubukure bititabwagaho.

Sean 'Diddy' Combs kugeza ubu afungiye i New York aho akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu abakobwa yatumiraga muri ibi birori binavugwaho kuba yarafatanyaga n'abandi basitari bazwi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND