Umwaka wa 2024 ugiye gusiga indi 'Couple' y'ibyamamare muri Amerika bitandukanye. Aba ni abakinnyi ba filime Channing Tatum washwanye na Zoe Kravitz yari aherutse kwambika impete y'urukundo.
Umukinnyi wa filime Channing Tatum na Zoe Kravitz uzikina akanazitunganya, akaba umukobwa w'ikirangirire mu muziki Lenny Kravitz, ni bamwe muri 'Couple' zagaca ibintu muri Amerika dore ko bombi bahuye buri wese yarubatse izina muri Sinema.
Amakuru yo gutandukana kwabo yatangwajwe bwa mbere na New York Post yavuze ko ibi byamamare byombi byashiyize akadomo ku mubano wabo. Ibirimo PageSix na TMZ nabyo byanditse inkuru zigaragaza ko urukundo rwa Tatum na Zoe rwajemo agatotsi.
Byatangajwe ko Channing Tatum na Zoe Kravitz batandukanye mu ntangiriro z'uku kwezi kandi ko batakibana mu nzu imwe dore ko kuva mu 2022 bibaniraga nk'umugabo n'umugore. Icyakoze ntabwo haratangazwa icyabatandukanije.
Channing Tatum yambitse impeta y'urukundo Zoe Kravitz mu ntangiriro z'umwaka wa 2023, ndetse muri Nyakanga uyu mwaka ubwo basohoraga filime yakunzwe bakoranye yitwa 'Blink Twice' batangaje ko bari gutegura ubukwe bwabo mu gihe cya vuba.
Icyakoze nubwo batandukanye, mbere hose bari bararanzwe no guhirwa n'urukundo dore ko Channing Tatum w'imyaka yari amaze guhana gatanya na Jenna Dewan bari bamaranye imyaka 6 barushinze, naho Zoe yari amaze guhana gatanya na Karl Glusman bari bamaranye imyak 3. Ni ukuvuga ko batangiye gukundana bombi bavuye muri gatanya z'urushako rwa mbere.
Channing Tatum na Zoe Kravitz batandukanye bamaranye imyaka 3
TANGA IGITECYEREZO