Ukwezi k’Ukwakira kwabaye ukw’amata n’ubuki ku bakunzi b’umuziki nyarwanda kuko abahanzi bo mu ngeri zose bakoze mu nganzo baha umuziki mwiza abakunzi b’ibihangano byabo.
Nk’uko bisanzwe bigenda buri gihe ku mpera z’ukwezi, InyaRwanda ibagezaho indirimbo zakanyujijeho zigasusurutsa abanyarwanda muri rusange ndetse n’abakunzi b’umuziki wo mu Rwanda byumwihariko.
Ikigamijwe ni ugutanga
umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no
kunogerwa n’impera z’ukwezi. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu
nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi
nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe barimo n’abakizamuka ndetse n’abakora
uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Mu bahanzi bakoze mu
nganzo indirimbo zabo zigakundwa cyane muri uku kwezi harimo The Ben, Alyn
Sano, Kenny K-Shot, Li John, Bruce The 1st, Israel Mbonyi, Prosper
Nkomezi, Emmy Vox, Peace Hozy n’abandi.
Imwe mu ndirimbo zakanyujijeho muri uku kwezi kubura amasaha make ngo kugane ku musozo, ni ‘Plenty’ y’umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] yashyize hanze ku Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024,.
Iyi ndirimbo yagaragayemo amasura ya bamwe mu
byamamare byo mu Rwanda barimo Ruti Joel, Khalfan Govinda n'abandi. Iyi
ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Prince Kiiz wanayigaragayemo, yandikwa
na Niyo Bosco afatanije na The Ben.
1.
Plenty – The Ben
2.
Jeje – Platini P ft Davis D
3.
Tamu Sana – Alyn Sano
4. Bwe Bwe (Remix) – Bruce The 1st ft Kivumbi
King, P-Fla, Juno Kizigenza, Green P, Bushali,
B-Threy, K8 Kavuyo
5.
Shenge – Li John ft Jay Polly
6.
Wimbaza – Dj Pius ft Sonni & Kendo
7.
Nturi Mwiza – B-Threy
8.
Twivuyange – Mico The Best ft Uncle Austin, Afrique, Marina &
Bushali
9.
Ride or Die – King James
10.
Payina – Cox
11.
Already Made – Yvan Buravan
12.
Igisabo – Zuba Ray
13.
Ocean – Yago ft Passy Kizito
14.
Kaa Nami – Israel Mbonyi
15.
Intego – Chryso Ndasingwa
16.
Warandamiye – Prosper Nkomezi
17.
Niseme Nini Baba – Elie Bahati
18.
Byose Ni Wowe – Bosco Nshuti
19.
Hozana – Peace Hozy
20.
Ibirenze – Emmy Vox
TANGA IGITECYEREZO