Nk'uko imbwa zifite byinshi zihuriyeho n'abantu, burya ngo zinahuje nabo ibijyanye n'imikorere y'ubwonko n'ijoro aho zitabasha gusinzira kubera ibibazo nk'uko biba ku bantu.
Abashakashatsi bo mu gihugu cya Hongiriya bavuga ko imbwa, kimwe na benshi mu bantu, ziryama n'ijoro zitekereza ku bibazo byazo nyuma y'umunsi ukomeye zanyuzemo utuma amarangamutima yazo ababara.
Ubushakashatsi bwasohowe n’ikinyamakuru cy’ubumenyi cya Royal Society bwerekanye ko imbwa zifite amaguru ane nazo zirwanira gusinzira kubera ibibazo byazo, bivuze ko na none hari icyo duhuriyeho.
Ubu bushakashatsi bwakorewe k'ubwonko bw'imbwa 16 nyuma yo kubona umunsi mwiza cyangwa mubi. Iminsi myiza yarimo kwishimana n'izindi nyamaswa no gukina, mu gihe iminsi mibi yarimo gutandukana na ba nyirayo cyangwa guhambirwa k'umuryango mu gihe gito no kutagaburirwa.
Abashakashatsi basanze nyuma y’amasaha atatu basinziriye, imbwa zanyujijwe mu bibazo zasinziriye nabi. Bamaranye impuzandengo y'iminota 20 mu gusinzira, icyiciro cyo gusinzira kirangwa no kurota neza no gutera neza k'umutima. Imbwa zahangayitse nazo zabyutse vuba kurusha ngenzi zazo zaruhutse.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko ikintu kimwe kibi mu buzima bw'imbwa yawe kitazatera ikibazo gikomeye cyo gusinzira, ariko buri gihe guhangayika bishobora gutera ikibazo cy'uko zidasinzira n'ijoro.
Bagiriye inama abatunze imbwa y'uko bazirinda kuzinyuza mu munsi uzikomereye cyangwa ngo zishyirwe aho zitamenyereye n'ijoro kuko bizibuza ibitotsi. Ikindi ngo bajya bazikorakora mu bwoya bwazo mbere y'uko zisinzira bityo zikabona ibitotsi kuburyo bworoshye.
TANGA IGITECYEREZO