Kigali

Benzema, Toni Kross, Ancelotti na Hamilton mu bashavujwe no kuba Vinicius Junior atahawe Ballon d'Or

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:29/10/2024 17:28
0


Ikipe ya Real Madrid yose yacitse umugongo nyuma y'uko rutahizamu wayo ukomoka muri Brazil Vinicius Junior atahawe Ballon d'Or, ahubwo igahabwa Rodrigo Hernández Cascante ukinira Manchester City.



Nyuma y'uko ijoro ryo ku itariki 28 Ukwakira 2024 risize umunya Brazil Vinicius Junior adatwaye Ballon d'Or ya 2024, bamwe mu bakinnyi ba Real Madrid bayikiniye ndetse n'abakiyikinira batanze ubutumwa bw'ihumure kuri Vinicius Junior.

Ku ikubiro Vinicius Junior ubwo yagiye ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter yagaragaje ko yakorewe irondaruhu mu gutanga Ballon d'Or, ndetse yandika ko bitazamuca intege mu kurirwanya ndetse akaba yiyemeje kurwanya irondaruhu akubye inshuro 10 kabone nubwo yarenganywa.

Abandi banyabigwi ba Real Madrid nka Karim Benzema na Toni Kross batanze ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zabo bahumuriza uyu munya Brazil bakinanye.

Umufaransa Eduardo Camavinga ugikinana na Vinicius Junior muri Real Madrid nawe yagiye kuri X yahoze ari Twitter ahumuriza Vinicius Junior, amubwira ko n'ubwo ategukanye Ballon d'Or bitamubuza kuba ari we mukinnyi wa mbere ku isi, anamubwira ko amukunda.

Uretse Karim Benzema, Toni Kross na Eduardo Camavinga bahumurije Vinicius Junior ku mbuga nkoranyambaga zabo, na bagenzi be bandi bakinana bari hafi ye muri Real Madrid bamusabye kwihangana nyuma yo kubura Ballon d'Or.

Abandi bakinnyi bahumurije Vinicius Junior ni Arda Güler, Federico Valverde, Eder Militao, Andriy Lunin, Aurelien Tchouameni n'umutoza we Carlo Ancelotti, aho bamugaragarije ko nubwo ari we wari ukwiriye Ballon d'Or agomba kwihanganira kuba yayambuwe na Rodri Hernandez.

S abakinnyi ba ruhago gusa batishimiye kuba Vini atahawe Ballon d'Or, ahubwo n'ibindi byamamare binyuranye byifatiye ku gahanga abategura iri rushanwa barengeje ingohi Vinicicous. Muri abo harimo Lewis Hamilton ufite amateka akomeye mu mukino wa Formula 1 wagaragaje ko Ballon d'Or yari kujya muri Brazil.

Nyuma yo kumenya ko Vinicius Junior atari we wari kwegukana igihembo cya Ballon d'Or, Real Madrid yose yafashe umwanzuro wo kutajya muri uwo muhango, ndetse n'ibihembo ikipe yabonye n'ibyo abakinnyi bayo babonye byabuze ubicyura.

Vinicius Junior ni we mukinnyi muto ufite agahigo ko gutsinda igitego ku mikino ibiri ya nyuma ya UEFA Champions League itandukanye. Iyo uyu mukinnyi aza kwegukana Ballon d'Or yari kuba undi munya Brazil wongeye gutwara iki gihembo, cyane ko Umunya Brazil ugiheruka ari Kaka wagitwaye muri 2007.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND