Kigali

Volleyball: Police zombi zatsinze APR zombi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/10/2024 8:15
0


Ikipe ya Police Volleyball Club mu bagabo no mu bagore yatsinze APR VC nayo mu bagabo no mu bagore mu mikino y'umunsi wa kabiri muri shampiyona.



Kuri uyu wa Gatanu ni bwo muri Petit Stade i Remera hatangiye gukinwa imikino yo ku munsi wa kabiri muri shampiyona ya Volleyball. Umukino wabimburiye indi ni uwo ikipe ya APR WVC yakinnyemo na Police WVC.

Ikipe y'Ingabo z'igihugu niyo yaje muri uyu mukino iri hejuru ndetse inegukana iseti ya mbere ku manota 25-18.

Mu iseti ya kabiri, Police WVC yaje yishyura iseti yari imaze gutsindwa, iyegukana itsinze amanota 25-22. 

Mu iseti ya gatatu amakipe yombi yari yakaniye aho nta n'imwe wabonaga ishaka gusigara inyuma mu bijyanye n'amanota.

Byaje kurangira akagozi kuri Police WVC gacitse iyi seti yegukanwa na APR WVC itsinze amanota 30-28.

Police WVC yaje mu iseti ya gatatu idashaka kongera gukora ikosa maze iyegukana ku manota 25-20. Amakipe yombi yahise anganya amaseti 2-2 bituma hitabazwa iseti ya gatanu ariyo ya kamarampaka.

Iyi seti yegukanwe na Police WVC ku manota 14-10 ihita inegukana umukino muri rusange ku manota 3-2.

Nyuma yuko havuyemo uyu mukino muri Petit Stade i Remera hahise hakurikiraho uw'abago nabwo hagati ya Police Volleyball Club na APR Volleyball Club.

Iseti ya mbere amakipe yombi yaje ahangana ariko birangira Police VC irushije imbaraga APR VC iyegukana ku manota 25-17.

Iseti ya kabiri yoroheye Police VC cyane aho yayegukanye ku manota 25-17. Mu iseti ya gatatu nabwo Police VC yakomeje gusuzugura APR VC iyegukana ku manota 25-22 ndetse ihita inegukana umukino muri rusange ku maseti 3-0.

Iyi yari intsinzi ya kabiri kuri Police VC muri shampiyona dore ko n'umukino ubanza yawutsinze. 

Imikino ya shampiyona muri Volleyball irakomeza kuri uyu wa Gatandatu aho mu bagore Kepler WVC irakina na Wisdom School, Police WVC ikine na Ruhango WVC naho EAUR ikina na RRA WVC.

Mu bagabo EAUR ikina na Gisagara VC naho RP Ngoma ikine na REG VC.

Police VC yatsinze APR VC








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND