Kigali

KNC yavuze ko nta muntu bakwiye guhangana nawe mu gukemura ibibazo biri muri shampiyona -VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/10/2024 20:20
0


Perezida w'ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uheruka gushyirwa mu Nama y’Ubutegetsi y’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere "Rwanda Premier League", yavuze ko ntawe bakwiye guhangana nawe mu gukemura ibibazo biri muri shampiyona.



Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu taliki ya 25 Ukwakira 2024 nyuma y'igikorwa cyo gutera ibiti cyakozwe n'ikipe ya Gasogi United. KNC yavuze ko iki gikorwa cyo gutera ibiti cyakozwe n'umuryango mugari wa Gasogi United bakaba bahisemo kugikora uyu munsi bitewe nuko bo ejo kuwa Gatandatu bazaba bagiye mu Karere ka Rubavu gukina na Rutsiro FC.

Yagize ati: "Igikorwa cyo gutera igiti ni igikorwa cyahuje abakinnyi, ababyeyi, abafana ni ukuvuga ngo ni umuryango mugari wa Gasogi United. Iki gikorwa n'icyo kizakorwa ku munsi wejo w'Umuganda kizakorwa ariko twebwe kubera turi bujye mu kanya gukina i Rubavu twabonye ko ari byiza ko twatangira umuganda wacu tukawukora tugatera igiti tukanawutangiza kumugaragaro tukanabishishikariza n'abana bakiri bato cyane cyane wabonye ko amakipe y'abato yacu yose yitabiriye iki gikorwa barimo baratera ibiti".

Yavuze ko bakoze ibi mu rwego rwo kugira umuco wo gutera ibiti no kurinda ibidukikije no gusigasira ubwiza bw'Umujyi wacu wa Kigali ndetse n'umwuka bahumeka nk'abatuye u Rwanda ariko harimo no kubitoza abana.

Perezida w'ikipe ya Gasogi United yavuze ko kuba yaradhyizwe mu Nama y’Ubutegetsi y’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere "Rwanda Premier League" ari byiza ndetse akaba ari inshingano zabo mu guhangana n'ibibazo by'ingutu anavuga ko azatanga umusanzu we.

Ati: "Ni byiza ni inshingano zacu kureba ibyo twakora umusanzu wacu kuwushyiraho mu buzima bwa buri munsi no kureba uburyo twahangana n'ibibazo by'ingutu cyane cyane bireba amikoro yo mu mupira w'amaguru ni nazo nshingano y'ibanze ya Board nta kindi. 

Ndatekereza ko rero nzatanga umusanzu wanjye nzakora ibishoboka byose n'abagenzi banjye ndumva uko biri kose ntabwo ari ikintu kibi nta nubwo bareba bagenzi banjye bari gukora ngo nzajye mbareba mbaheme oya nanjye ngombwa kugira icyo nkora".

Kakooza Nkuliza Charles yavuze ko ibyari biri muri Rwanda Premier League ari byiza ariko azagerageza gushyiramo imbaraga kugira ngo barebe ko hari ibyakihuta vuba.

KNC kandi yavuze ko ntawe bakwiye guhangana nawe mu gukemura ibibazo biri muri shampiyona. Ati: "Ntabwo dukwiriye no guhangana, icyo ndashaka kinahinduke ni inshingano zacu ubwacu ngira ngo igitutu cya mbere ni twe tugomba kukishyiraho;

Kuko iyo urebye ukuntu amakipe abayeho mu bibazo by'amikoro ukareba uburyo ukurushanwa kumeze ntekereza ko ubwabyo nta muntu ukwiye gusinzira. Ibyo rero nta muntu tugiye guhangana nawe dukwiye kwiha umuhigo tutabishobora tukegura tukagenda ni ibyongibyo".

">

Umuryango mugari wa Gasogi United utera ibiti







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND