Nyuma yaho bitangajwe ko abarenga Miliyoni 7 z’Abanyamerika batarabasha guhitamo umukandida bazatora hagati ya Trump na Kamala Harris, ubu noneho byatangajwe ko kimwe cya gatatu bafite ubwoba ko nyuma y’amatora haba intambara.
Ibi byagaragajwe n’ikusanyabitekerezo ryakozwe n’Ikigo YouGov ryagaragaje ko nibura 27% by’Abanyamerika bafite ubwoba ko intambara ishobora kwaduka nyuma y’amatora azaba mu Ugushyingo uyu mwaka.
Ni ikusanyabitekerezo ryakorewe ku bashyigikiye Kamala Harris na Donald Trump bahataniye umwanya wa Perezida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu bantu 1266 babajijwe, nibura 12% bavuze ko bazi neza umuturanyi cyangwa inshuti zabo ziteguye gufata intwaro, mu gihe byaba bigaragaye ko Donald Trump yakwibwa amajwi cyangwa bikanugwanugwa.
Ni mu gihe 5% by’ababajijwe bari ku ruhande rwa Kamala Harris aribo bavuze ko bazi umuntu byanze bikunze wakwegura intwaro. Iri kusanyabitekerezo rishimangira andi yaribanjirije agaragaza ko abanyamerika bacitsemo ibice cyane ugereranyije n’ikindi gihe.
Iri kusanyabitekerezo ryenda gusa nibyo Barack Obama yatangaje muri Nyakanga uyu mwaka, ubwo yitabiraga inama y’Abademokarate yavuze ko afite impungenge ko Trump nadatorwa hashobora kuba intambara cyangwa imyigaragambyo ikomeye nk’uko byangenze ubushize ubwo yatsindwaga abarwanashyaka be bagateza imvuru mu murwa mukuru.
TANGA IGITECYEREZO