Kigali

Urya ibirengeje urugero! Ingaruka zo kurya ureba filime

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/10/2024 16:27
0


Abantu benshi muri iyi minsi by’umwihariko urubyiruko, usanga baramaze kugirwa imbata n’ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefone, televiziyo na mudasobwa, aho usanga umuntu ashobora kumara amasaha arenga 12 ari kureba filime, yajya no kurya ntabashe kuba yabihagarika gato.



Impuguke mu bijyanye n’imikorere y’ubuzima bwa muntu, bagaragaza ko n’ubwo usanga abantu benshi muri iki gihe batwara no kureba filime imbere ya mudasobwa, televiziyo cyangwa telefone mu gihe bari kurya ndetse bamwe bakaba bumva ari uburyo bwiza bwo kuryoherwa n’ifunguro, impuguke zivuga ko atari byiza.

Mu gihe umuntu ari gufata ifunguro ahanze amaso muri filime, uretse kuba ifunguro ufashe rishobora kutagira icyo rikumarira mu mubiri, ariko kandi bagaragaza ko hari n’ibindi bibi byabyo.

1. Urya ibiryo birengeje urugero

Mu gihe umuntu ari kurya ibitekerezo bye byose yabyerekeje kuri filime, bituma atamenya ingano y’ibiryo agomba kurya bitewe n’uko aba atitaye kuri icyo gikorwa ugasanga umuntu ariye byinshi bidakenewe.

Uku kurya ibiryo byinshi, nibyo usanga bituma umuntu ashobora kurwanda indwara y’umubyibuho ukabije gusa biba byiza iyo ukora imyitozo ngororamubiri.

2. Igogora rigenda nabi

Mu gihe uri kurya ureba filime ushobora kwisanga uri kurya vuba vuba ntufate umwanya wo guhekenya neza ibyo uri kurya. Ibi bitma umira ibintu binini bigora igifu kubisya, ariho usanga ibiryo byanze gushira umuntu mu nda, agatangira kubyimba inda ndetse no gusohora umwuka mubi.

3. Ntwabwo uryoherwa n’ibiryo

Kimwe mu bintu bituma ibiryo biryohera umuntu harimo kubirya witonze kandi utuje ukabasha no kumva impumuro n’uburyohe bwabyo. Iyo uri kubibangikanya no kureba filime, ibi bituma urya utabihaye agaciro (Utabyitayeho), bityo ukaba utabasha kumva uburyohe bwabyo.

4. Urya ibiryo bidafite intungamubiri

Kureba filime cyane akenshi usanga bijyana n’ubunebwe bwo kuba umuntu yagira ikindi kintu umuntu akora. Aha niho usanga umuntu uri kureba filime bigoye ko yafata umwanya ngo ateke ifunguro rifite intungamubiri, ahubwo ugasanga yicaye ari kurya utuntu tworoshye nka bwiswi n’ibindi bikungahaye ku isukari.

Kurya ibintu bikungahaye ku isukari cyane bishobora kukugiraho ingaruka mu buzima harimo kurwara indwara y’umuvuduko w’amaraso n’izindi.

Impuguke mu buzima bwa muntu batanga inama ku bantu bakunda kureba filime n’abantu bagizwe imbata na telefone muri rusange, ko bajya bigomwa iminota mike mu gihe bagiye kurya bakaba bahagaritse kureba filime kugira ngo barye bitonze mu rwego rwo kwirinda ibi bibazo twarondoye haruguru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND