Kigali

Mugisha Gilbert yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/10/2024 10:20
0


Rutahizamu w'ikipe ya APR FC, Mugisha Gilbert yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we, Mpinganzima baheruka kwemeranya kubana akaramata.



Ni mu muhango wa baye kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024 ubera mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Aba bombi basezeranye imbere y'amategeko bagaragiwe n'inshuti n'abandimwe nyuma y'uko tariki ya 30 z'ukwezi gushize aribwo hasakaye ifoto ya Mugisha Gilbert asaba Mpinganzima ko yazamubera umugore nawe akabyemera ubundi akamwambika impeta.

Ibi byabaye mu gihe ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi ikomeje kwitegura umukino w'ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024) izakinamo na Djibouti kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2024 Saa Cyenda.

Ubwo bivuze ko nyuma y'uyu muhango n'ubundi arasanga bagenzi be mu ikipe y'Igihugu bagakomezanya kwitegurana uyu mukino.

Aba bombi bamaze imyaka irenga 3 bakundana ariko bakaba baziranye kuva kera agikina muri Rayon Sports.Amakuru avuga ko uyu mukunzi yimutse atakiba mu Rwanda ahubwo asigaye yibera muri Canada. 


Mugisha Gilbert yasezeranye n'umukunzi we imbere y'amategeko 


Mugisha Gilbert na Mpinganzima bemeranyije kubana akaramata 


Umukunzi wa Mugisha Gilbert 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND