Kigali

Jay Polly na Buravan bongeye kumvikana! Indirimbo 20 zagufasha guherekeza neza Ukwakira – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:26/10/2024 8:12
0


Iyi, ni weekend ya nyuma y’ukwezi k’Ukwakira, kwaranzwe n’umuziki udasanzwe by’umwihariko ku bahanzi Nyarwanda batahwemye gushyira hanze ibihangano bishya kandi biri ku rwego rwo hejuru.



Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.

Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

Iyi ‘weekend’ yo ntisanzwe kuko hongeye kumvikana amajwi y’abanyabigwi batakiriho ariko badateze kwibagirana mu mitima y’Abanyarwanda. Abo, ni Jay Polly ndetse na Yvan Buravan.

Producer akaba n’umuhanzi Li John yatangaje isohoka ry’indirimbo ‘Shenge’ yakoranye n’umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly iri mu zigize Album ye nshya yise ‘Hozana’.

Lil John yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo yayikoranye na Jay Polly mu 2018, ariko bitewe n’uko ibihe byagiye bihinduka mu muziki, yahisemo kuyongerera uburyohe mbere y’uko ijya hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024.

Ati “Ni indirimbo twakoze mu 2018 ariko nahisemo kuyisubiramo. Mu 2018 twafashe amajwi indirimbo irarangirira. Rero bifashe igihe kugirango ijye hanze ahanini bitewe n’uko iri kuri Album yanjye, kandi nari nasezeranyije abakunzi banjye ko indirimbo igomba kujya hanze mbere y’uko umwaka urangira.”

Li John yavuze ko iyi ndirimbo yakabaye yaragiye hanze, ku wa 2 Nzeri 2024 mu rwego rwo kwizihiza imyaka ibiri ishize Jay Polly yitabye Imana ariko ntibyakunze.

Indi ni indirimbo yitwa ‘Already Made’ y’umuhanzi Buravan wabaye umuhanzi w’icyatwa mu muziki w’u Rwanda, ahanini bitewe n’ibikombe yagiye yegukana n’ubufatanye yagiye agirana na bagenzi be. Izina rye ryakomeye cyane nyuma y’uko agaragaje impinduramatwara yo gukora umuziki w’u Rwanda ushingiye cyane kuri gakondo kurusha ibinyamahanga.

Yabaye umuhanzi wakunzwe mu buryo bukomeye, kandi agira intekerezo zagutse zatumye igihe kimwe agira igitekerezo cyo gushinga umuryango nka YB Foundation ugamije guteza imbere umuco binyuze mu bakiri bato.

Imana yamwisubije atabarasha gushyira mu bikorwa uyu mushinga, ibyatumye umuryango we n’abandi baharanira gusigasira umurage we. Ndetse kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024 muri BK Arena hazabera igitaramo cy’iserukiramuco ryitiriwe Album ye ‘Twaje’. 

Ni iserukiramuco rizaririmbamo abahanzi banyuranye barimo nka Ruti Joel, Ariel Wayz, Jules Sentore, Andy Bumuntu, Ish Kevin, Juno Kizigenza, Alyn Sano, France Mpundu, Impakanizi n’abandi banyuranye bagera kuri 20. 

Dore indirimbo 20 InyaRwanda yaguteguriye zakwinjiza neza muri weekend ya nyuma y’Ukwakira 2024:

1.     Shenge – Li John ft Jay Polly

">

2.     Already Made – Yvan Buravan

">

3.  Bwe Bwe Bwe(Remix) - Bruce The 1st ft  Kivumbi King, P-Fla, Juno Kizigenza, Green P, Bushali, B-Threy, K8 Kavuyo

">

4.     Twivuyange – Mico The Best ft  Uncle Austin, Afrique, Marina & Bushali

">

5.     Wimbaza – Deejay Pius ft Sonni & Kendo

">

6.     Ride or Die – King James

">

7.     Umwami w’Ishyamba – Kenny K-Shot

">

8.     Kanda Like – Oda Paccy

">

9.     Nifuzako – Jowest

">

10. Ashante – Fela Music

">

11. Soweto – Black Chainz ft Green P, Rub Deprince

">

12. Warandamiye – Prosper Nkomezi

">

13. Alietupenda – Bosco Nshuti

">

14. Ibirenze – Emmy Vox

">

15. Imani Yako – Alpha Rwirangira ft Bobo Muyoboke

">

16. Hozana – Peace Hozy

">

17. Ineza y’Imana – David Kega

">

18. Ndi mu rugendo – N Fiston

">

19. Nimbona Amahoro – Vumilia Mfitimana

">

20. Garukira Aho – Uwase Celine

">
 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND